Ibiganiro ku bibazo by’u Rwanda na Uganda bigiye gusubukurwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 Kamena 2020 saa 04:09
Yasuwe :
0 0

U Rwanda na Uganda bigiye gusubukura ibiganiro bigamije gukemura umwuka mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Ibyo biganiro bizabanzirizwa n’inama ya Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda, yashyiriweho gucoca ibibazo bikomeje guteza umwuka mubi hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi. Inama iteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 4 Kamena, guhera saa tanu za mu gitondo mu buryo b’ikoranabuhanga.

Amakuru IGIHE ifite ni uko kuri uyu wa Kane hazaba inama yihariye ya Komite igamije guhuza u Rwanda na Uganda igizwe n’intumwa za Angola na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi nama izaba itegura inama ya gatanu izaba ikurikira iyabereye i Gatuna muri Gashyantare uyu mwaka.

Intego y’iyo nama ni ukurebera hamwe intambwe imaze guterwa n’ibihugu byombi mu kubahiriza amasezerano yasinyiwe i Luanda muri Angola muri Kanama 2019.

Inama iheruka kubera ku mupaka wa Gatuna yahaye umukoro Uganda wo kugenzura ibirego byose by’u Rwanda, byabonerwa umuti hakazabaho inama igamije kongera gufungura imipaka.

U Rwanda rushinja Uganda gucumbikira abakekwaho ibyaha binyuranye bahunze ubutabera no gukingira ikibaba ibikorwa by’imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano, birimo iby’imitwe ya RNC, FDLR, RUD Urunana n’indi.

U Rwanda kandi rusaba ifatwa n’iyoherezwa ry’abari abarwanyi muri RUD Urunana bagabye igitero mu Kinigi, barimo Mugwaneza Eric na Capt. Nshimiye a.k.a Gavana ari na we wayoboye igitero cyo mu Kinigi.

Mu nama ya Gatuna, Uganda yahawe ukwezi kumwe ko kugenzura ibirego bya Repubulika y’u Rwanda ku bikorwa bibera ku butaka bwayo by’imitwe ibangamiye Guverinoma y’u Rwanda, byaba ari ukuri, Uganda igafata ingamba zose zo kubihagarika no kwirinda ko byakongera kubaho. Hari kandi n’ibyo gufungura abantu bari muri za gereza zayo.

Ibyo bikorwa bigomba kugenzurwa kandi bikemezwa na komisiyo ihuriweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Luanda.

Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, u Rwanda rwandikiye Uganda ruyibwira ko ibyo yari yiyemeje gukora yabikora hanyuma icyorezo cyarangira impande zombi zikazahura ku itariki zizumvikanaho.

Amasezerano yo guhosha ibibazo by'u Rwanda na Uganda yasinyiwe i Luanda muri Angola muri Kanama 2019

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .