00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibidasanzwe ku cyemezo cy’ikingira rya Covid-19 cyashyizweho na AU

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 12 July 2022 saa 10:55
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uherutse gushyiraho icyemezo cy’ikoranabuhanga (E-passport) kizajya cyerekana ko umuntu runaka yakingiwe Covid-19, bigakorwa mu buryo bwihuse kuko hazajya hifashishwa ikoranabuhanga, aho kuba uburyo bwo gutwara impapuro bwari busanzwe hamwe na hamwe muri Afurika.

Byitezwe ko ubu buryo bushya buzoroshye ingendo hagati y’ibihugu bya Afurika ndetse n’ibyo ku yindi migabane muri rusange, kuko ubu buryo buzaba buhagije hatitawe ku busanzwe bukoreshwa muri buri gihugu.

Uretse koroshya ingendo, ubu buryo buzanarushaho gutanga amakuru ku bijyanye n’imibare y’abamaze gukingirwa iki cyorezo ku Mugabane wa Afurika, ku buryo nko mu gihe habonetse inkingo, bizaba byoroshye kumenya ibihugu bizikeneye kurusha ibindi, akaba ari byo bizihabwa.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi w’Agateganyo w’Ikigo gishinzwe kurwanya Indwara z’Ibyorezo ku Mugabane wa Afurika, Dr. Ahmed Ogwell, yatangaje ko ubu buryo buzanifashishwa mu gutanga ibyemezo by’ikingira ku zindi ndwara zitandukanye zikingirwa ku Mugabane wa Afurika, ku buryo bizatuma amakuru y’uburyo zikingirwa arushaho kuboneka mu buryo bworoshye.

Dr. Ogwell kandi yatangaje ko bari gukora ubuvugizi kugira ubu buryo bw’ikoranabuhanga buhuzwe n’ubundi buryo bujya kumera nkabwo ku rwego rw’Isi, bityo Abanyafurika babusabwa mu yandi mahanga babashe koroherwa no kubukoresha.

Icyakora nubwo hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo Abanyafurika bakingiwe boroherwe no gukomeza ubuzima bwabo mu buryo busanzwe, uyu Mugabane ufite ikibazo gikomeye cy’uko abaturage bawo bamaze gukingirwa mu buryo bwuzuye bakiri bake cyane, aho impuzandengo yabo iri munsi ya 20% by’abawutuye, mu gihe ku rwego rw’Isi, abarenga 61% bamaze gukingirwa.

Mu gihe hashyirwa imbaraga mu gufasha abakingiwe gukomeza ubuzima bwabo, haracyakenewe n’imbaraga nyinshi mu gukingira umubare munini w’abaturage, kugira ngo hirindwe ko uyu Mugabane wazaba indiri y’iki cyorezo mu bihe biri imbere.

Hashyizweho uburyo bw'ikoranabuhanga buzafasha Abanyafurika bakingiwe Covid-19 koroherwa n'ingendo imbere muri Afurika no hanze yayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .