00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibice M23 yafashe byarenze kure ibyo yagenzuraga mu 2012

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 December 2024 saa 08:05
Yasuwe :

Umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Bintou Keita, yatangaje ko ibice umutwe witwaje intwaro wa M23 ugenzura ubu bikubye kabiri ibyo yagenzuraga mu 2012.

Aya makuru yayahaye Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe Umutekano kuri uyu wa 9 Ukuboza 2024, ubwo yagasobanuriraga uko umutekano uhagaze mu Burasirazuba bwa RDC.

Bintou yagize ati “M23 ikomeje kugenzura ibice muri Kivu y’Amajyaruguru mu buryo bwa gisivile n’ubwa gisirikare. Ubu igenzura ibice byinshi muri teritwari ya Masisi, Rutshuru, Walikale, Nyiragongo na Lubero; byikubye kabiri ibyo yagenzuraga mu 2012.”

M23 yavutse mu 2012 nyuma y’aho Leta ya RDC yanze kubahiriza amasezerano y’amahoro yagiranye n’abahoze mu mutwe wa CNDP mu 2009, wayoborwaga na Gen Laurent Nkunda.

Mbere y’uko isenyuka mu 2013, M23 yabanje gufata ibice by’ingenzi muri Kivu y’Amajyaruguru birimo umujyi wa Goma, isohokamo ubwo abakuru b’ibihugu byo mu karere bayisezeranyaga ko Leta ya RDC yiteguye kubahiriza amasezerano yo mu 2009.

Mu Ugushyingo 2021, abahoze muri M23 beguye intwaro, bibutsa Leta ya RDC ko igomba kubahiriza aya masezerano, gusa kugeza magingo aya Leta yakomeje kwinangira.

Muri teritwari zitandukanye za Kivu y’Amajyaruguru cyane cyane muri Lubero, hari kuba imirwano yubuye tariki ya 2 Ukuboza 2024. Ingabo za RDC n’ihuriro Wazalendo bagaba ibitero ku birindiro bya M23, bigamije kuyambura ibice yafashe ariko byarabananiye.

Umuyobozi wa MONUSCO yasobanuye ko muri rusange, umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC uhangayikishije bitewe n’iyi mirwano ikomeje, nyamara intumwa z’u Rwanda, iza Angola na RDC tariki ya 30 Nyakanga 2024 zari zaranzuye ko guhera tariki ya 4 Kanama 2024 hagomba kubaho agahenge.

Bintou Keita yatangaje ko umutekano wo mu burasirazuba bwa RDC uhangayikishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .