Kuva muri Gicurasi kugeza mu Ugushyingo uyu mwaka, abana bari hagati ya 3000 na 4000 basezerewe mu bigo binyurwamo by’Igihe Gito (Transit Centers) basubizwa mu miryango yabo.
Gusa n’ubwo bimeze bityo Rwanda Today yagaragaje ko muri abo bana basubizwa mu miryango, abenshi ngo bamara igihe gito mu miryango yabo baba basubijwemo ubundi bagahita bisubirira mu muhanda.
Umwe muri abo bana witwa Iragena Sophie ufite imyaka 14, yavuze ko yavanywe mu kigo Kinyurwamo by’Igihe Gito (Transit Center) agasubizwa iwabo, ariko ngo ntiyahatinze yahise agaruka mu muhanda.
Yasanzwe ari kumwe n’abandi bana icyenda bose bavuga ko basezerewe mu bigo ngororamuco hagati ya Mata n’Ugushyingo.
Ababashije kuvugana n’umunyamakuru, barimo Kevine Usanase wari kumwe n’umuvandimwe we Sabato Usanase, bavuze ko bagarutse mu muhanda kuko ubukungu butari buhagaze neza mu miryango yabo.
Ati “Twari tubayeho mu buzima bwiza mu kigo cya Gitagata, buri kimwe cyose cyari kitaweho, hanyuma akarere kaje kudufata kadusubiza mu rugo, twahise twongera turahava nyuma y’iminsi mike. Twaje hano gusabiriza amafaranga kuko nta biryo byari Bihari mu rugo.”
Muri Werurwe uyu mwaka Guverinoma y’u Rwanda yatangiye ibikorwa bibiri byunganirana byo gukura abana b’inzererezi mu muhanda no mu bigo ngororamuco bagasubizwa mu ishuri no mu miryango yabo kandi bagakurikiranwa kuburyo umwana najya asiba ishuri inzego z’igihugu kuva ku mudugudu zizajya zibimenya zigakurikirana.
Ni gahunda zitezweho ko nubwo umwana yajya mu muhanda atajya ahamara iminsi ibiri atarasubizwa mu ishuri no mu muryango.
Operasiyo ya mbere ngo ni iyo gufata abana barenga 300 bari mu bigo ngororamuco bakabajyana mu ishuri no mu miryango. Iya kabiri ikaba iyo gufata abana bakiri mu mihanda bamwe bagahita basubizwa mu miryango, abo bigaragara ko bamaze kwangirika bakajyanwa muri ibyo bigo bakahamara igihe kitarenze amezi atatu, bagasubizwa mu miryango no mu mashuri.
Ababyeyi b’abana basinyishwa amasezerano yo kubitaho, bakiyemeza ko batazasubira mu muhanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!