Ku wa 24 Nyakanga 2020 nibwo Minisiteri yUbutabera yasohoye itangazo rimenyesha ko komite z’abunzi zari zararangije manda y’imyaka itanu ku wa 31 Nyakanga 2020, zemerewe gukomeza imirimo yazo kugeza igihe andi matora azabera.
Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Kwegereza Ubutabera Abaturage muri Minisiteri y’Ubutabera, Urujeni Martine, yavuze ko abunzi bongerewe igihe nyuma y’uko hahinduwe itegeko rugena imikorere ya komite y’abunzi, hakongerwamo ingingo iha komite zarangije manda yazo muri Nyakanga, ububasha bwo gukomeza imirimo kuzageza habaye andi matora.
Iryo tegeko ryaratowe rinemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, hanyuma risohoka mu igazeti ya leta yo ku wa 19 Ugushyingo 2020, komite z’abunzi zari zacyuye igihe ku wa 31 Nyakanga, zemererwa gukomeza imirimo.
Iri tegeko ryahinduwe bitewe n’uko muri iki gihe igihugu kigihanganye n’icyorezo cya COVID-19, bigoye kugira ngo abaturage bahurire hamwe bitoremo abajya muri komite z’abunzi, bikaba byari kuba intandaro yo gukwirakwiza kwacyo.
Indi mpamvu yatumye izi komite zongererwa igihe cyo gukomeza gukora, ni uko umubare w’ibibazo by’abaturage byasabwaga gukemurwa nabo ku rwego rw’utugari n’imirenge byari bikomeje kwiyongera.
Urujeni yavuze ko abunzi bagarutse mu mirimo basanga akazi kabategereje ari kenshi bakaba basabwa gukorana imbaraga zidasanzwe kugira ngo ibibazo 2656 byakiriwe n’inzego z’ibanze mu gihe batakoraga bikemurwe vuba.
Ati “Ni ukuvuga ngo bari bategerejwe cyane, ariko icyiza n’ubundi ni uko ari ba bunzi bari basanzwe babakemurira ibibazo bagiye gutangira kubakemurira ibibazo, ni ukuvuga ngo ibi ngibi byanditswe mu bitabo by’abunzi nibyo bagiye guheraho bakemura, hanyuma bakomereze no ku bindi bazakira.”
Yongeyeho ati “Turabwira rero Abanyarwanda ngo ba bunzi banyu n’ubundi mwitoreye, barahari kugira ngo babakemurire ibibazo. Ntawe ugomba gukomeza kwibaza ngo ese ikibazo cyanjye ndakerekeza hehe, abunzi uko bari basanzwe bakora mu myaka yashize nibo n’ubundi bari mu mirimo, nibabagane kugira ngo babakemurire ibibazo bibangamiye mu mibereho yabo.”
Minisiteri y’Ubutabera yavuze ko muri rusange ibibazo byakiriwe n’abunzi mu mwaka wa 2018/2019 ari 48.989, birimo 37.152 byakiriwe ku rwego rw’akagari muri byo 10.746 gusa nibyo batanyuzwe bakajurira ku rwego rw’umurenge.
Mu mwaka wa 2019/2020 bwo, abunzi bakemuye ibibazo 21122 ku rwego rw’akagari na 5409 ku rwego rw’umurenge, ibibazo bakemuye byagabanutse bitewe n’uko kuva muri Werurwe 2020, igihugu cyari gihanganye na COVID-19, harimo n’igihe abantu bari muri Guma mu Rugo nta mirimo ikorwa.
Urujeni yavuze ko iyi mibare igaragaza uruhare rukomeye abunzi bagize mu gukemura ibibazo byari kuba byaragiye mu nkiko kandi abaturage benshi banyuzwe n’uburyo bakemuriwe ibibazo.
Ati “Ni ukuvuga ngo uyu mubare ibihumbi hafi 50, iyo hatabaho abunzi byari kuba biri mu nkiko, kandi igishimishije ni uko ubona ku byari mu kagari ibihumbi 37, ibihumbi 10 bonyine nibo bajuriye, ni ukuvuga ngo ku kagari abarenga 20 baranyuzwe ntibajuriye.”
Yongeyeho ati “Kandi kikaba ari ikintu cyo kwishimira kuko uyu ni umusanzu baba baratanze wo gukemura ibibazo byagombaga kwinjira mu nkiko kandi bitari ngombwa.”

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!