Ibaruwa Habyarimana yandikiye ba Burugumesitiri abibutsa ko Abatutsi ari ‘abanyamahanga’

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 Mata 2021 saa 03:29
Yasuwe :
0 0

Iyo havugwa itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakunze gukomozwa ku mazina y’abantu runaka yabigizemo uruhare ariko si kenshi havugwa ku ruhare rwa Perezida Juvénal Habyarima wabaye Perezida wa Repubulika ya Kabiri guhera mu 1973 kugeza ku 1994.

Ahanini biterwa n’uko ubukana bukomeye bwa Jenoside bwagaragaye mu 1994 Habyarimana amaze guhanurwa mu ndege ubwo yari avuye i Arusha muri Tanzania.

Icyakora, hari bimwe mu bimenyetso bigaragaza ko nawe yangaga abatutsi, hejuru yo kuba itegurwa n’igeragezwa rya Jenoside ryarakozwe ku ngoma ye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Habyarimana Juvénal wabaye Perezida w’u Rwanda, yatangiye gutoteza Abatutsi mu myaka ya 1969 ubwo yari akiri Minisitiri w’Ingabo na Polisi.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Mata 2021, mu muhango wo gusoza icyumweru cy’icyunamo, wahuriranye no kwibuka Abanyapolitike bishwe bazira ko barwanyije umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Ni umuhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, ruruhukiyemo imibiri y’abarenga ibihumbi 14 barimo Abatutsi biciwe muri Kigali mu minsi ya mbere ubwo Jenoside yatangiraga ndetse na bamwe mu banyepolitiki bamaganye umugambi wa Jenoside.

Uyu muhango witabiriwe n’abandi banyapolitiki batandukanye mu Rwanda barimo Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu.

Dr Bizimana yavuze ko hari amayeri abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, bakunze kwifashisha muri iki gihe bavuga ko Habyarimana yarengeye Abatutsi ko ku butegetsi bwe ntacyo bari babaye. Aba ariko ntibatinya no kuvuga ko FPR Inkotanyi ariyo yazanye ibibazo mu Rwanda.

Ati “Nyamara ibi ni ibinyoma byatumye n’aba banyapolitiki twibuka uyu munsi bicwa.”

Yatanze ingero zigaragaza uburyo na mbere y’uko aba perezida [Habyarimana] ubwo yari Minisitiri w’Ingabo n’Abapolisi, yandikiye ba Burugumesitiri bo mu Rwanda bose abasaba gukora igenzura ry’impunzi z’abanyarwanda ziri hanze ko zitagomba kugaruka mu gihugu.

Iyo baruwa yo ku wa 23 Nzeri 1969, yamenyeshejwe n’Umukuru w’Igihugu, yari ifite impamvu igira iti ‘Igenzura ry’Impunzi n’Abanyamahanga’.

Hari aho yagiraga iti “Bwana Burugumesitiri, ndakwibutsa urwandiko nimero 21/01 rwo ku wa 26 Gashyantare 1966, rwakumenyeshaga imyifatire wakoresha ku byerekeye igaruka ry’impunzi z’abanyarwanda zigaruka mu gihugu. Iryo garuka rinyuranyije n’amategeko, niyo mpamvu ugomba kubagenzura ubyitayeho kugira ngo iryo yinjira ryonona amategeko rihagarare burundu.”

Ikomeza igira iti “Witondere kandi ibarura ry’Abanyamahanga bari muri komini yawe, bitume ubigeraho neza. Abanyamahanga bavugwa cyane cyane ni abatuye mu mijyi no muri za centre z’ubucuruzi. Tangira kubabarura ukibona uru rwandiko, maze igisubizo cyawe nzakibone vuba bidatinze. Bimenyeshejwe, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika.”

Dr Bizimana yavuze ko abo banyamahanga Habyarimana yavugaga ari Abatutsi bari barameneshejwe guhera mu 1959, bikumvikanisha ko atabashakaga.

Ati “Niba mu 1969 Habyarimana wari utaraba perezida, yaratotezaga Abatutsi atyo, abima uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo, abita abanyamahanga, akabikora ari Minisitiri ushinzwe Ingabo na Polisi, muratekereza ko amaze kuba perezida aribwo yahindutse akaba muzima? Nta byabayeho.”

Habyarimana agifata ubutegetsi yakoze ikandamiza ry’abanyeshuri b’abatutsi mu mashuri. Imibare igaragaza ko mu myaka itatu ye ya mbere ku butegetsi, mu barangije kaminuza 501, harimo abatutsi 21 ni ukuvuga ko bari 4.19%.

Dr Bizimana watanze ikiganiro kigaruka ku ruhare rw’amashyaka ya politiki mu mugambi wo gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside, yavuze ko umugambi wa Jenoside ugaragarira mu nyandiko zagiye zinyuzwa mu bitangazamakuru bitandukanye cyangwa izatangazwaga n’amashyaka yari yaragiye mu cyiswe Hutu Power.

Ati “Iyo dusesenguye inyandiko zitandukanye zaba izaciye mu itangazamakuru cyangwa izandikwaga n’amashyaka ya politiki yari yaragiye mu cyiswe Hutu Power zijyanye n’uburyo Jenoside yateguwemo ndetse n’amagambo yagiye avugirwa mu nama ‘Mitingi’ z’ayo mashyaka, dusanga gahunda yo gutsemba Abatutsi bose no kwica umuhutu urwanya iyo gahunda cyangwa utayitabira, iri mu mugambi wa Jenoside.”

Urwibutso rwa Rebero rushyinguyemo abazize Jenoside barenga ibihumbi 14 biciwe mu bice bitandukanye bya Nyamirambo, Gitega, CHUK, Cyahafi n’ahandi. Rushyinguyemo abanyapolitiki 12 aribo Joseph Kavaruganda, Landouard Ndasingwa, Kabageni Venantie, Charles Kayiranga.

Hashinguye kandi Jean de la Croix Rutaremara, Augustin Rwayitare, Aloys Niyoyita, André Kameya, Frédéric Nzamurambaho, Félicien Ngango, Faustin Rucogoza na Jean Baptiste Mushimiyimana.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yavuze ko kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ishoboke ari uko yateguwe n’ubuyobozi bubi ndetse kwibuka Abanyapolitiki bakundaga u Rwanda n’Abanyarwanda bakaza no kubizira bakicwa kubera iyo mpamvu ari igikorwa cy’ingenzi.

Senateri Dr Iyamuremye yavuze ko aba Banyapolitiki bibukwa uyu munsi, barwanyije urwango, amacakubiri ndetse na Jenoside yategurwaga ndetse babikoraga bazi ko bashobora kwicwa ariko ku bwo gukunda u Rwanda n’Abanyarwanda bakomeza uwo mutima wa gitwari. Yavuze ko bakwiriye kubera urugero abariho ubu.

Dr Bizimana yavuze ko Habyarimana akiri Minisitiri yagagaragaje urwango yangaga abatutsi ku buryo amaze kuba Perezida atari bwo yari kubakunda
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yasabye abanyapolitiki bariho ubu, kuvana isomo kuri bagenzi babo barwanyije ikibi bakanakizira
Bamwe mu bari bitabiriye umuhango wo kwibuka abanyapolitiki bishwe muri Jenoside n'abatutsi bashyinguye ku i Rebero

Kanda hano ubone amafoto menshi

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .