BRD yagaragaje ko yari yashyize impapuro mpeshamwenda ku isoko ishaka miliyari 30 Frw ubwitabire bukaba bwararenze bukagera kuri 130,2%, bingana miliyari 39,05 Frw.
Abaguze izi mpapuro bakoresheje amafaranga y’u Rwanda bazungukirwa 12,9 % buri mwaka, mu gihe cy’imyaka irindwi, iyo nyungu yishyurwe buri mezi atandatu.
Umuyobozi Mukuru wa BRD, Kampeta Pitchette Sayinzoga, yagaragaje ko bahisemo gushyigikira Abanyarwanda hashyirwaho uburyo buborohereza nibura igishoro gito kiba miliyoni 100 Frw kandi ngo byatumye abantu ku giti cyabo babyitabira.
Ati “Ikindi kintu twarebyeho ni uburyo abantu bashoboraga kugura izo mpapuro mpeshamwenda ari na yo mpamvu twatekereje ku ikoranabuhanga, ryanorohereje buri wese kuzigura yifashishije internet.”
Yakomeje asobanura ko ibyo byafashije cyane by’umwihariko ku rubyiruko ndetse n’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Ati “Ibyo byari ingenzi cyane ku birebana n’urubyiruko, kuko impapuro zabanje twari twabonye abatubwira ko harimo imbogamizi.”
Amafaranga BRD ikusanya binyuze muri ubwo buryo iyashora mu byiciro bitandukanye birimo gutanga inguzanyo ku bigo by’imari, ibigo by’imari biciriritse na SACCO mu gufasha Abanyarwanda kubona inguzanyo by’umwihariko mu bafite imishinga irengera ibidukikije cyangwa iteza imbere imibereho myiza y’Abanyarwanda.
Icya kabiri ashorwamo ni ukubakira ubushobozi abagore binyuze mu kuborohereza kugera kuri serivisi z’imari ngo babashe kwiteza imbere.
Sayinzoga Pitchette yagaragaje ko kuva batangira gukoresha uburyo bw’impapuro mpeshwamwenda, nibura 15% by’ayo bakusanyijemo yashowe mu bagore no guteza imbere uburinganire.
Ikindi ni ukuyashora mu mushinga wo kubaka inzu ziciriritse ugamije gukemura ikibazo cy’imiturire uzwi nka Gira Iwawe, kandi ngo biteguye kongeramo amafaranga kugira ngo umubare w’inzu zubakwa urusheho kwiyongera.
Uyu muyobozi yavuze ko ubwo BRD yatangiraga ibi bikorwa byari bigoye kuko ari ibintu byari bikozwe ku nshuro ya mbere, ariko yabashije kugera ku ntego yari igamijwe ku kigero cya 110%.
Yakomeje agira ati “Ushobora kwibaza uburyo tubona amafaranga dutanze inyungu ya 12,9% hanyuma twe tukayatangira kuri 12,5%. Ni byo ariko twungukira mafaranga y’ingwate atangwa na guverinoma ifashwamo na Banki y’Isi kandi nabyo ni ubwa mbere byari bikozwe.”
Ayo mafaranga aba yatanzwe na Guverinoma, BRD na yo ifite ubushobozi bwo kuba yayashora ikagira ibyo yinjiza kandi inyungu igenda iboneka.
Yashimangiye kandi ko ikindi cyagize uruhare mu gutuma zitabirwa cyane ari uko Abanyarwanda baba mu mahanga na bo beretswe amahirwe ndetse bakanahabwa urubuga, bigatuma abari mu bihugu nibura 23 babyitabira baba abari muri Aziya, u Burayi, Amerika y’Amajyaruguru ndetse no muri Afurika.
Kuri ubu kandi BRD yamaze kuzishyira ku isoko ry’imari n’imigabane ibintu bifungurira amarembo abandi bashoramari bacikanwe kuba bashobora kuzigurira bagenzi babo cyangwa ushaka kugurisha izo yaguze akabona amahirwe yo kubikora.
BRD yagaragaje ko iyo gahunda yo gushyira hanze impapuro mpeshamwenda ari iy’imyaka itanu kandi ko izashyira nibura ku isoko izifite agaciro ka miliyari 150 Frw.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yussuf Murangwa, yashimangiye ko ishyirwaho ry’izo mpapuro byabaye igisubizo mu gukemura ibibazo byugarije abaturage birimo ibirebana n’ihindagurika ry’ibihe n’imibereho myiza.
Ati “Ibi birashimangira ko iri shoramari rikorwa binyuze mu mpapuro mpeshamwenda bitanga umusaruro ku kugera ku mari n’ingaruka nziza ku muryango Nyarwanda n’aho dutuye muri rusange.”
Murangwa yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gufungurira amarembo abashoramari baba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga mu nzego zitandukanye zigamije iterambere rirambye.
Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Stock Exchange, Pierre Celestin Rwabukumba, yavuze ko ubwitabire bushingiye ku kuba Abanyarwanda bakomeje gukanguka no gusobanukirwa ishoramari ry’impapuro mpeshamwenda.
Ati “Ubu bwitabire buraterwa n’inyungu abantu bari kubibonamo. Abanyarwanda bari gusobanukirwa icyo kwizigamira bimara n’inyungu ibiturukaho. Ikindi ni ukwigisha, ubu bukangurambaga tugenda dukora butuma bantu biyongera.”
Ku rundi ruhande, Umuyobozi Uhagarariye Banki y’Isi mu Rwanda, Sahr Kpundeh, yagaragaje ko ishoramari riri gukorwa rishimangira gutegura ahazaza heza h’u Rwanda mu ngeri zinyuranye.
Yashimye uruhare rwa BRD muri iyo gahunda n’umusaruro umaze gutangwa ndetse yizeza ko bazakomeza gufatanya mu guharanira iterambere rirambye.
Amafoto: Arsene Usabamungu
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!