IATA yatanze amabwiriza akenewe ngo ingendo mpuzamahanga z’indege zisubukurwe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 08:09
Yasuwe :
0 0

Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingendo zo mu Kirere (IATA) cyashyizeho amabwiriza agamije gufasha urwego rwo gutwara abantu mu ndege muri ibi bihe sosiyete zitandukanye z’indege ziteganya gusubukura ingendo mpuzamahanga zahagaritswe n’icyorezo cya Coronavirus.

Iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza ni ryo rizaha za Guverinoma icyizere cyo gufungura imipaka yafunzwe hirindwa Coronavirus ndetse n’abagenzi bakagira icyizere cyo gusubukura ingendo mpuzamahanga.

Mu mabwiriza mashya yatanzwe harimo gushyiraho uburyo bwo gupima umuriro ku mipaka, kubahiriza uburyo bwo guhana intera, gutera imiti yica udukoko ahantu abantu bafata no gutegura ibikoresho by’isuku haba mu ndege no ku bibuga by’indege.

Umuyobozi Mukuru wa IATA, Alexandre de Juniac, yavuze ko gushyiraho ingamba zitandukanye zo kwirinda Coronavirus ari byo bizagarurira abantu icyizere cyo gusubukura ingendo mpuzamahanga.

Yagize ati “Ingamba zihuriwejo kandi zigashyirwa mu bikorwa ku bufatanye bwa za Guverinoma ni zo zizatanga umusaruro.”

Juniac yavuze ko izo ngamba nizidafatwa urwego rwo gutwara abantu mu ndege ruzamara igihe kinini mu bihombo.

IATA iherutse gutangaza ko urwego rwo gutwara abantu mu ndege ruzahomba miliyari zigera kuri 252$, bitewe n’uko ibihugu byinshi byafunze imipaka ku ndege zitwara abagenzi ndetse n’ibindi bikorwa.

Mu rwego rwo kugabanya ibyo bihombo, IATA yasabye za Guverinoma kujya zibanza gukusanya amakuru y’abagiye kujya mu ndege mbere, hakamenywa amakuru ajyanye n’ubuzima bwabo hakoreshejwe uburyo butandukanye bw’ikoranabuhanga nka e-Visa n’ubundi buryo butanga impushya ku bantu ngo babe bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi.

Mu bindi IATA yasabye harimo kubuza abakozi bo mu ndege kugera mu nyubako z’ikibuga cy’indege zakira abavuye mu ndege uretse abaherekeje abafite ubumuga cyangwa abana badafite ababakuriye.

Gushyira abakozi bahuguwe bashinzwe gupima ahantu abantu binjirira mu gihugu ndetse bikanakorwa mu nyubako zakira abagenzi bavuye mu ndege, gushyiraho uburyo bwo guhana intera hagati y’abagenzi, gukoresha udupfukamunwa, gushyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gusaka abagenzi ku bibuga by’indege ntihabeho gukoranaho kw’abantu n’ibindi.

Hari kandi gushyiraho uburyo bwihariye bwo kwinjira mu ndege kandi imbere mu ndege hagashyirwa uburyo bwinshi bwo kwirinda no kugira isuku, gusaba abagenzi bose kwambara udupfukamunwa, gushyiraho uburyo bwo gupfunyika mbere ibigenerwa abagenzi bari mu ndege hirindwa ko habaho guhura cyane kw’abatanga serivisi mu ndege n’abagenzi, kwirinda ko abagenzi batonda umurongo ku bwiherero bw’indege n’ibindi.

IATA yatangaje ko iyubahirizwa ry’ayo mabwiriza ari ryo rizaha za Guverinoma icyizere cyo gufungura imipaka yafunzwe hirindwa Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .