Ni ibyatangarijwe mu imurikabikorwa ryiswe ‘Under One Roof’ ryabaye ku matariki ya 12-13 Ukuboza 2024.
I&M Bank Rwanda yagaragaje ko ubwubatsi ari urwego rukomeye ariko ruhura n’imbogamizi mu bijyanye no kubona ibikoresho bifite ireme n’ishoramari rikwiye, akaba ari yo mpamvu yashyizeho uburyo bwo gufasha abubatsi cyane cyane abantu ku giti cyabo, kubona inguzanyo byoroshye, binyuze mu bukangurambaga bwayo yise ‘Karame’.
Muri ubu bukangurambaga, I&M Bank itanga inguzanyo yo kubaka nta ngwate, iyo nzu wubatse akaba ari yo izafatwa nk’ingwate nyuma. Ishobora kandi kuguha inguzanyo ingana na 70% by’agaciro k’inzu yawe ukagura cyangwa ukubaka indi.
I&M Bank yagaragaje kandi ko abagira ikibazo cy’imyaka mike yo kwishyura inguzanyo y’inzu yabatekerejeho, ishyiraho inguzanyo ishobora kwishyurwa mu myaka 30.
Mu bisanzwe iyo wafashe inguzanyo muri banki kubona indi bijya bigorana bikaba akarusho noneho iyo ari iyi nzu, ubu ushobora gukenera indi nguzanyo, cyangwa se ubushobozi bwawe bwarazamutse ukeneye inyongera gusa kugira ngo ugere ku nzozi zawe.
Mu gukemura icyo kibazo, I&M Bank Rwanda yazanye uburyo bwiswe ‘Quick Top-up’ buzajya bufasha umukiliya kubona indi nguzanyo mu gihe afite indi y’inzu.
I&M Bank yatangaje ko muri gahunda yayo ya Karame hataharimo inguzanyo zo kubaka gusa kuko harimo n’inguzanyo z’imodoka ndetse n’izindi, ushobora gukoresha mu yindi mishinga. Izo servisi zose usubizwa bitarenze amasaha 24.
Umuyobozi ushinzwe abikiliya ku giti cyabo muri I&M Bank, Yves Kayihura, yavuze ko ibi byose bigamije gufasha igihugu kugera ku cyerekezo cya 2050.
Yagize ati “I&M Bank Rwanda ubundi ihari kugira ngo ishyigikire icyerekezo cya Guverinoma cya 2050. Kugira ngo tukigereho, dukeneye inyubako 25,000 buri mwaka. Izo nyubako zose zizubakwa namwe, zizaturwamo namwe kandi zizaterwa inkunga n’amabanki ni yo mpamvu turi aha,”
“Iyo umaze kubaka uba ukeneye n’ibikoresho byo mu nzu. Hamwe na I&M Bank Rwanda, ushobora gufata ibikoresho mu masoko afite imikoranire na I&M Bank by’agera kuri miliyoni 5 Frw ku nguzanyo yitwa ‘Ryoshya Iwawe.”
Umuyobozi Mukuru wa Mr. Roof Ltd, Fatima Soleman, yavuze ko izi gahunda za I&M Bank zizabafasha na bo kuko hari igihe byabasabaga kwiyemeza kwirengera abakiliya bakabaha serivisi bakazabishyura nyuma, ariko hamwe na I&M Bank Rwanda, ntibagihura n’ibyo bibazo.
Iki gikorwa cyasojwe n’amasomo y’inzobere mu by’ubwubatsi cyari cyitabiriwe n’ibindi bigo nk’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere imiturire RHA, CIMERWA n’ibindi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!