Amasezerano yashyizweho umukono kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2024.
Ubwo bufatanye bugamije kuzamura ishoramari mu burezi haba uburezi rusange, TVET, amashuri yisumbuye n’ibindi byiciro bitandukanye, kuba babona inguzanyo binyuze muri I&M Bank muri porogaramu ya EduFinance.
Ibigo by’amashuri byifuza inguzanyo zo gukoresha mu bintu bitandukanye byaba ari ukubyagura, kugura ibikoresho runaka n’ibindi ku nyungu ya 12% ivuye kuri 17% yari isanzweho.
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda Plc, Benjamin Mutimura, yagaragaje ko bashyize imbere gushyigikira uburezi kuko ari ryo shingiro ry’iterambere ry’Igihugu.
Ati “Uburezi ntabwo ari urwego rusanzwe, ni urutirigongo rw’iterambere ry’Igihugu. Muri I&M Bank twiteguye gutanga ibisubizo mu bijyanye n’imari. Bizafasha ibigo gutanga uburezi bufite ireme, butanga umusaruro hagamijwe guteza imbere no kwiyongera kw’ishoramari.”
Yagaragaje ko iyo porogaramu izanye igabanuka ry’inyungu ku nguzanyo ingana na 5% ku yari isanzwe, ikintu kizatuma abashoramari bashobora gutinyuka ibirebana n’inguzanyo.
Ati “Ni intambwe ikomeye kubona hagiyemo igabanyuka ry’inyungu ya 5%. Niba umuntu yishyuraga inguzanyo ku nyungu ya 17% akaba agiye kujya ayishyura kuri 12% ni ikintu gikomeye. Twizera umusaruro wabyo uzagera no ku barimu n’abanyeshuri.”
Ubu bufatanye bwa I&M Bank na Kaizeninvest bushimangira ubushake bwo guteza imbere urwego rw’uburezi nk’inkingi ikomeye mu iterambere ry’Igihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Kaizenvest, Lalvani Jetu J.T, yagaragaje ko biyemeje gufatanya na I&M Bank Rwanda Plc bagamije gukemura ibibazo by’amikoro bikunze kuzonga uburezi.
Ati “Kubona igishoro bikunze kuba ikibazo gikomeye ku bigo by’amikoro mato bitari ibya Leta ariko turi gukora ngo tubihindure binyuze mu gutanga ibisubizo by’imari. Amasezerano y’ubufatanye yasinywe ni intambwe ikomeye itewe izadufasha kugera ku bigo byinshi by’amashuri tukanatanga ubufasha bukenewe mu gutera imbere.”
Yagaragaje ko izo nguzanyo zishora kugira impinduka mu gufasha ibigo by’amashuri kwagura aho bikorera, kongera umubare w’abanyeshuri babigana no gutuma abana bagira ahantu heza ho kwigira.
Yashimangiye ko biyemeje gukora muri ubwo buryo hagamijwe gufasha abana kubona amahirwe yo kwiga no gutegura neza ahazaza ha buri wese.
Ubu bufatanye buje mu gihe ibigo byinshi by’amashuri biri kurwana no kuzahura ubukungu bwabyo bitewe n’ingaruka bimazemo igihe by’ibyorezo bitandukanye birimo na Covid-19.
Biteganyijwe ko bizagira ingaruka nziza mu rwego rw’uburezi, kongera ubushobozi bw’ibigo bwo gutanga uburezi bufite ireme no gutanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’u Rwanda.
I&M Bank ikomeje kugaragaza ko ari umufatanyabikorwa w’ingenzi mu rwego rw’uburezi no guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse (MSMEs), mu byiciro bitandukanye by’ubukungu n’ibindi bitandukanye.
Kaizenvest ni sosiyete ishinzwe gucunga imari mu bihugu biri mu nzira y’iterambere, igamije ejo hazaza h’uburezi n’akazi.
Iyi sosiyete icunga imari y’ishoramari ry’ibigo byigenga ndetse n’inguzanyo, cyane cyane mu bihugu byo muri Aziya y’Amajyepfo no muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ikaba yakoreraga muri Afurika y’Epfo.
Yiyemeje gushyira imbaraga mu bijyanye n’uburezi n’ikoranabuhanga.
CATALYZE EduFinance Rwanda, ni umushinga wa USAID iri gukusanya arenga miliyoni 6.045$ yo gushyigikira urwego rw’uburezi mu Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!