00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ku nshuro ya 16, hibutswe imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 2 June 2024 saa 03:58
Yasuwe :

Ku mugoroba wo ku wa 01 Kamena 2024, abantu basaga 6.000 bahuriye mu Karere ka Huye mu gikorwa cyo kwibuka imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo gusubiza iyo miryango agaciro yambuwe, cyabereye muri stade mpuzamahanga ya Huye, hagaragazwa ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, imiryango 15.593 yari igizwe n’abantu 68.871 yishwe yose ikazima.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango w’abahoze ari abanyeshuri ba Kaminuza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (GAERG), bwererekana ko Intara y’Amajyepfo iri imbere mu kugira imiryango myinshi yazimye aho mu Karere ka Huye habarurwamo isaga 600 yari igizwe n’abantu 2.634.

Ni mu gihe mu gihugu hose Akarere ka Karongi ko mu Ntara y’i Burengerazuba ariko gafite imiryango myinshi yazimye kagakurikirwa n’aka Nyamagabe mu Majyepfo.

Umuyobozi wa GEARG, Nkuranga Jean Pierre, yavuze ko Kwibuka iyi miryango bisubiza icyubahiro abari bayigize bazize ndetse kubavuga mu mazina n’aho bari batuye bituma abahakanyi ba Jenoside bamwara, bakabura uruvugiro.

Ati "Kubibuka tubavuga mu mazina, aho bari batuye, indangagaciro zabo n’ibindi byabarangaga bituma abahakanyi, abagoreka amateka, abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi n’abandi birirwa bakwirakwiza ibinyoma babura ijambo.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 by’umwihariko muri aka Karere ka Huye no mu Ntara y’Amajyepfo.

Yagize ati "Mu karere ka Huye twahuriyemo uyu munsi, hamaze kumenyekana amakuru y’imiryango yazimye irenga 600, yari igizwe n’abantu 2.634. Duteraniye hano kugira ngo duharanire ko Jenoside itazongera kandi ngo twibukiranye ko batazimye mu gihe turiho."

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr. Uwamariya Valentine, yavuze ko kongera kuzahura umuryango mugari wari ugiye kuzima bisaba kurwanya ikibi cyose hifashishijwe intwaro y’ubumwe.

Ati “Kugira ngo twongere tuzahure wa muryango mugari wari ugiye kuzima, turasabwa kurwanya ikibi icyo ari cyo cyose, tugakomeza kunga ubumwe, tukagaruka ku nshingano zacu nk’ababyeyi, dutoza abana bacu gukora ibyiza, tubigisha urukundo nk’indangagaciro ziranga abagize umuryango."

Kugeza ubu, Akarere ka Karongi kaza ku mwanya wa mbere n’imiryango 2.839 yazimye kagakurikirwa na Nyamagabe y’imiryango 1.535, mu gihe akaza ku wa gatatu ari Ruhango yatakaje imiryango 1.136 yazimye burundu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Urubyiruko rwari rwiganje muri iki gikorwa rwasabwe gushyira imbaraga mu kubaka u Rwanda
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abaturutse mu bice bitandukanye by'Akarere ka Huye
Perezida wa Ibuka mu Karere ka Huye, Theodat Siboyintore, yavuze ko kwibuka bijyana no gushyira imbaraga mu kongera kubaho
Urubyiruko rwasangijwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Maj Gen Vincent Gatama wari uhagarariye Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda yesangije urubyiruko urugendo rwo guhagarika Jenoside no kubaka u rwanda rushya
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yasabye abakuze kwigisha abato indangagaciro z'umuryango
Urubyiruko rwo mu Karere ka Huye rwahuriye muri Stade Mpuzamahanga ya Huye
Imiryango yazimye muri Jenoside yibutswe muri byose
Imiryango yazimye yibutswe mu mazina yabo, imico yabo, imirimo yabo, indangagaciro n'ibindi byabarangaga
Martha Kampororo warokokeye mu Karere ka Huye yatanze ubuhamya
Inkuru ya Martha Kampororo yakoze ku mutima benshi
Umuyobozi wa GEARG, Nkuranga Jean Pierre, yavuze ko Kwibuka iyi miryango bisubiza icyubahiro abari bayigize
Hatanzwe ikiganiro cyerekana ko imiryango yazimye ari nk'ikimenyetso ntakuko cyo kurimbura ubwoko Tutsi
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yagaragaje ko hamaze kumenyekana amakuru y'imiryango igera kuri 600
Umuyobozi wa GEARG, Nkuranga Jean Pierre, yavuze ko Kwibuka iyi miryango bisubiza icyubahiro abari bayigize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .