Huye: Amakosa yakozwe mu kubarura ubutaka abatangisha imisoro y’ikirenga

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 15 Mata 2021 saa 10:21
Yasuwe :
0 0

Abaturage bo mu Karere ka Huye mu Murenge wa Matyazo babangamiwe n’amakosa yakozwe n’ababaruraga ubutaka, aho bagiye bahabwa n’ahatari ahabo bikaba bibangamiye mu gutanga imisoro.

Muri 2009 nibwo igikorwa cyo kubarura ubutaka cyatangiye hose mu Rwanda aho abaturage bagiye berekana ubutaka bwabo bukabandikwaho, bagahabwa ibyangombwa byabwo.

Nyuma y’iryo barura ku byangombwa, hagiye haboneka amakosa atandukanye arimo guhabwa ubutaka bwinshi cyangwa buke, ndetse n’imyirondoro ikaba yaza idahuye na nyiri ubutaka.

Ikibazo cyo kubarurirwa ubutaka bwinshi nicyo abaturage bo mu Murenge wa Matyazo bahuye nacyo , none kuri ubu bakaba babangamiwe no kwishyura imisoro y’umurengera kuko ku butaka hariho n’ubw’abaturanyi.

Bamwe mu baganiriye na Radio 1, bayibwiye ko babangamiwe no kubarirwa imisoro y’umurengera bitewe n’uko bahawe ubutaka burenze ubwabo.

Umwe yagize ati “Bagiye bafata ubutaka bw’abaturanyi n’ubwa leta bakabwongera ku bwacu, baza kubara imisoro bigasaba ko umuntu yazishyurira na ba bandi bose kuko buri ku bwacu.”

Undi muri abo baturage yavuze ko imisoro yagombaga gutanga yikubye gatatu, kandi aho asorera hose adashobora kuhakorera kuko atari ahe.

Ati “Banyongereyeho ubutaka burenze metero kare 900, nakabaye kuba mfite 686 ariko mfite izisaga 1 500, bigatuma umusoro nsora wikuba gatatu kandi ntacyo nahakorera kuko ari mu butaka bw’umuntu duturanye.”

Yakomeje bavuga ko bagerageje gukosoza imbibi ariko bikanga kuko basabwa ko abo badikanyije nabo babanza bagasora ibirarane by’imisoro barimo, kandi nabo nta bushobozi bafite bwo kwishyura.

Ati “Imisoro yabaye myinshi twajya guhinduza imbibi bakatubwira ngo abo twadikanyije nibabanze bishyure imisoro, kandi hari abadafite ubushobozi bwo kwishyura, urumva ni ikibazo kuko bishobora kuzabyara amakimbirane.”

Kur uhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Huye, bwavuze ko hari ibibazo byabonetse mu kwandika ubutaka ariko habayeho amahirwe yo gukosoza. Biyemeje gukurikirana ikibazo cy’abo baturage.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Sebutege Ange, yagize ati “Hari amakosa yabaye mu gihe cy’ibarura ry’ubutaka ariko abaturage bagiye bagirwa inama mu gukosoza ibyangombwa byabo.”

“Kuri iki kibazo cyo mu Matyazo ntabwo twari tucyizi, ariko abashinzwe iby’ubutaka bagiye kugisuzuma kugira ngo harebwe uburyo bakemurirwa ikibazo.”

Imitangire y’imisoro y’ubutaka yibunubirwa na benshi bikaba bisaba inzego zibifite mu nshingano, gushyiraho umurongo uboneye wo gutanga iyo misoro.

Abaturage bo mu Karere ka Huye mu murenge wa Matyazo babangamiwe no kwishyura imisoro y'umurengera bitewe n'amakosa yabaye mu kubarura ubutaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .