Ni igikorwa bakoze ku wa 13 Werurwe 2025, bavuga ko biteguye gukomeza gukoresha imbaraga mu kubaka u Rwanda, kuko ari yo nyiturano bafitiye igihugu bakesha ubumenyi butandukanye cyabahaye.
Umunyeshuri uhagarariye abandi biga muri RP, Koleji ya Huye, Ruhamya Kamuhangire Eric, yavuze ko batewe ishema n’umusanzu wabo mu buzima bwiza bw’abaturage by’umwihariko abaturiye ishuri.
Ati “Iki gikorwa kiratunyuze kuko ni inyunganizi ikomoka mu bumenyi bwacu dukoze, ku bw’urukundo dukunda igihugu n’abacyo.”
Yakomeje avuga ko mu kubaka iyo nzu basananiranye buri wese mu cyo yiga, haba abiga ubwubatsi, abiga amashanyarazi, bose bagamije guhuriza hamwe ibyo bize.
Iradukunda Bora Gaudence, na we yavuze ko yishimira ko intego yabo yo gufasha bayigezeho, kandi yumva ari ibintu byiza kuko n’igihugu gihora kibibashishikariza.
Ati “Twumvaga tugomba gutanga umusanzu wacu nk’urubyiruko tutiganda, kandi turakomeje, n’abandi tuzakomeza tubafashe dufatanyije.”
Uwahawe inzu n’aba banyeshuri, Mutangana Alphonse, yagaragaje amarangamutima y’ibyishimo, avuga ko intango ahawe azayubakiraho irindi terambere akava mu mubare w’abafashwa, akinjira mu bafasha.
Ati “Uyu munsi kuri twe ni ibyishimo, natwe turabizeza intambwe idasubira inyuma mu guharanira iterambere. Iki gikorwa kizamfasha mu iterambere ry’umuryango wanjye. Ndumva nanjye ahubwo mfashe inshingano zo gufasha abandi basigaye hasi yanjye, kugira ngo na bo bazamuke.”
Umuyobozi Mukuru wa RP, Koleji ya Huye, Col Dr. Twabagira Barnabé, yavuze ko nka Kaminuza, bafite inshingano zo gufasha mu iterambere ry’aho bakorera bifashishije imbaraga z’urubyiruko ndetse n’ubumenyi rwiga.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Kamana André, yavuze ko igikorwa cy’aba banyeshuri cyaje gihobera intego z’imihigo y’akarere mu iterambere ryako n’iry’abaturage.
Ati "Mutugejeje ku mihigo yacu uko iri mu nkingi eshatu z’iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza n’imiyoborere myiza. Uyu muturage agiye kubaho neza, akungahare, kandi yumve ko ayobowe neza kuko yakuwe mu bibazo.”
"Burya igishoro cya mbere ni ubuzima, icya kabiri ni ukugira aho uba, iyo ufite icumbi burya ushobora gukora ukibeshaho ukanatera imbere. Guhera ubu nimukore, mugire aho mugera."
Ubusanzwe, Akarere ka Huye kari mu turere turimo kaminuza n’amashuri makuru menshi mu gihugu, abayigamo bose bagasabwa kuba umusemburo w’amajyambere y’aka karere.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!