Humviswe abashinjura Maj Mudaheranwa uregwa kwica umusore amwitiranyije n’uwateye inda umwana we

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 20 Nyakanga 2020 saa 09:52
Yasuwe :
0 0

Kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, mu rukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo hakomeje urubanza rw’umusirikare witwa Maj Mudaheranwa Godfrey uzwi ku izina rya Kirikiri, humvwa ubuhamya bw’abamushinjura ku kurasa umwana w’umunyeshuri amwitiranyije n’uwo yavugaga ko yamutereye inda umukobwa.

Tariki ya 2 Gashyantare 2020 nibwo hamenyekanye inkuru yuko Maj Mudaheranwa yishe arashe umwana w’umunyeshuri witwa Gashayija Sam, nyuma yo kumwitiranya n’undi musore yavugaga ko yamutereye inda umukobwa nkuko abatangabuhamya babivuga. Ibi yabikoreye mu gasantere ka Cyinteko mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo.

Ku wa Gatanu urukiko rwa Gisirikare ruherereye i Nyamirambo rwumvishe ubuhamya bw’abaturage batanu batanzwe na Maj Mudaheranwa uzwi ku izina rya Kirikiri ngo bamushinjure.

Me Erneste Twagiramungu wunganira umuryango w’uyu mwana warashwe yabwiye IGIHE ko habajijwe abatangabuhamya bo kuruhande rwa Maj Mudaheranwa, bakavuga ko amakuru bumvise ari uko ari Mudaheranwa warashe ariko batamwiboneye n’amaso.

Ati “Bavuga ko bumvise bavuga ko ari Kirikiri warashe, kimwe n’umuntu wamuragiriraga inka avuga ko yahavuye kare akahamusiga, ariko harimo babiri bavuze ko bumvise bavuga ko ari Kirikiri ( Maj Mudaheranwa) warashe uwo mwana.”

Yavuze ko ababajijwe benshi baranzwe no guhuzagurika ariko bagahuriza ku kuba baragiye bumva havugwa ko Maj Mudaheranwa ariwe warashe. Ngo bose uko ari batanu nta n’umwe wagaragaje kumushinjura byeruye ngo anagaragaze ibimenyetso by’aho uyu musirikare yari ari mu gihe haraswaga uyu mwana.

Habonetse ibindi bimenyetso bishya

Me Twagiramungu yavuze ko kuri ubu hanagaragaye n’ibindi bimenyetso bimuhamya ko ariwe warashe birimo n’imbunda yasanzwe iwe.

Ati “ Hagaragaye imbunda kwa Maj Mudaheranwa, bagiye gusuzuma basanga amasasu yayikoreshejwemo ahuye n’ayishe uwo mwana.”

Major Mudaheranwa akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo icyo kwica abigambiriye no gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Major Mudaheranwa we ahakana ibyaha aregwa, avuga ko ibyo ashinjwa nta shingiro bifite. Yavuze ko nta mpamvu ngo yari butume yica uwo musore kuko nta n’icyo bapfaga.Ngo aho bamushinja gukorera icyaha ntabwo yahageze umunsi icyaha cyabereyeho.

Urubanza ruzakomeza tariki ya 4 Kanama 2020 humvwa abatangabuhamya bashinja Maj Mudaheranwa uzwi nka Kirikiri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .