00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hubert Védrine ushinjwa gupfobya Jenoside yasabiwe kwirukanwa mu buyobozi bwa Rencontres de la photographie d’Arles

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Kamena 2021 saa 06:46
Yasuwe :
0 0

Hubert Védrine wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Elysée, ku ngoma ya François Mitterand, yasabiwe kuvanwa ku buyobozi bw’Inama y’Ubutegetsi ya Rencontres de la photographie d’Arles itegura iserukiramuco ry’amafoto ngarukamwaka, kubera umurongo amazemo igihe wo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ubusabe bwo kuvana Védrine kuri uwo mwanya bwatangijwe hifashishijwe inyandiko “pétition” igaragaza ko kuba mu buyobozi bw’iyo nama ari igitutsi kuri iryo serukiramuco rimaze kubaka amateka mu guteza imbere abafotozi ku Isi.

Bamwe mu batangije iyo ‘petition’ harimo abantu basanzwe bazwi mu rugamba rwo guhangana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi nka Guillaume Ancel wahoze ari umusirikare w’u Bufaransa wari muri ‘Opération Turquoise’ mu Rwanda, umunyamakuru akaba n’umwanditsi Patrick de Saint Exupéry, umushakashatsi ku mateka Hélène Dumas, Umudepite mu Nteko y’u Burayi, Damien Carême, umunyamakuru Jean-François Dupaquier, umuhanzi Gaël Faye, umwanditsi Scholastique Mukasonga n’abandi.

Bavuga ko kuba Védrine yagaragara mu buyobozi bwa Rencontres de la photographie d’Arles byabangamira ubwisanzure n’ibiganiro hagati y’abategura iryo serukiramuco n’abafotozi bazaryitabira baturutse muri Afurika.

Bongeyeho ko bijyanye no kuba iryo serukiramuco rizahurirana n’umunsi wo kwizihiza imyaka 27 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, Védrine agomba guhagarikwa kuri uwo mwanya yari afite mu rwego rwo guha agaciro abayiburiyemo ubuzima.

Bagize bati “Mu izina ryo kwibuka inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kugira ngo isura y’ibi birori itazahindanywa n’uyu muyobozi utabikwiye, kugira ngo twemerere Rencontres Internationales de la Photographie d’Arles gukomeza kugira imikoranire myiza n’Umugabane wa Afurika; dusabye Hubert Védrine kuva ku buyobozi bw’abategura ibyo birori.”

Védrine w’imyaka 74 ni umwe mu bari bagize ubutegetsi bwa Perezida Mitterand bwari bucuditse na Guverinoma ya Habyarimana Juvénal yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yahitanye ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe.

Nk’uko bizwi ko ikirango cya nyuma cya Jenoside ari ukuyihakana no gusibanganya ibimenyetso byayo, abayiteguye bamaze gutsindwa nabo bakwirakwije icengezamatwara ryo guhakana ko yabayeho bifashishije na bamwe mu banyamakuru, abanditsi n’abanyepolitiki bakomeye biganjemo Abafaransa n’Abanya-Canada.

Ku bw’isoni z’ayo mateka mabi bagizemo uruhare, abari muri guverinoma ya Mitterand barimo Védrine bakomeje gutsemba ko igihugu cyabo cyagize uruhare muri Jenoside.

Nubwo Védrine yakomeje kwinangira, raporo yakozwe ku busabe bw’u Bufaransa yiswe ‘Raporo Duclert’ yagaragaje ko icyo gihugu cyagize “uruhare rukomeye kandi rutagereranywa” muri ayo mateka ashaririye u Rwanda rwanyuzemo.

Perezida Emmanuel Macron na we uherutse mu Rwanda yemeye urwo ruhare, asaba imbabazi.

Rencontres Internationales de la Photographie d’Arles ya 2021 iteganyijwe ku wa 4 Nyakanga 2021. Iri serukiramuco rifatwa nk’umwanya n’urubuga by’imurikagurisha ry’amafoto n’indi mitungo mu by’ubwenge ku bafotozi mpuzamahanga, bikabera mu Mujyi wa Arles.

Reba pétition yatangijwe n’inzobere zitandukanye

Hubert Védrine yasabiwe kuvanwa mu buyobozi bwa Rencontres de la photographie d’Arles

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .