Izi ntwaro nshya zizwi ku izina rya “Himars” cyangwa MLRS, zifitemo ubushobozi bwo kurekurira icya rimwe misile nyinshi kandi zikajya mu byerekezo bitandukanye.
Ubusanzwe ibihugu byombi; yaba Ukraine cyangwa u Burusiya, bisanzwe bikoresha ibisasu byo mu bwoko bwa MLRS ariko ubwoko bwa “Himars” bugiye koherezwa muri Ukraine bukaba bwisumbuye ndetse bunafite umwihariko wo guhamya igipimo kurusha ubwoko bw’ibisasu byari bisanzwe bikoreshwa.
Ubuyobozi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bwabwiye itangazamakuru ko izi ntwaro zizaba zibasha kurasa mu bilometero 80, zikaba zahawe kurasa mu ntera ireshya ityo mu rwego rwo kugira ngo zifashishwe gusa mu bice urugamba ruba ruri kuberamo, kubera ko Amerika inafite izindi zitwa Army Tactical Missile System (ATACMS) zishobora kuraswa mu bilometero 300.
M142 Himars ni intwaro zigezweho kandi zishobora gukoreshwa mu buryo bworoshye ndetse zikaba zarabashije gukorwa hagendewe ku gitekerezo cy’izizwi nka M270 zakozwe mu 1970, zifashishwaga n’ingabo za Amerika ndetse n’indi mitwe y’ingabo yari ihuriweho.
Nubwo bivugwa ko izi ntwaro byoroshye kuzikoresha, ngo bizasaba ko Abanya-Ukraine babanza kugira amahugurwa bahabwa kugira ngo batangire kuzikoresha ku rugamba bariho.
Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifite imitwe y’ingabo ikoresha izi ntwaro mu Burayi ndetse zinifashishwa mu bakorana na NATO muri Pologne, aho na Romania ivugwaho kuba yaratangiye gukoresha izi ntwaro za Himars.
Ukraine igiye guhabwa ibi bisasu mu rwego rwo kugira ngo ijye ibasha guhangana n’intwaro z’u Burusiya mu ntera ndende kandi n’abasirikare bayo bakomeze kuba bafite umutekano wizewe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!