Ubuyobozi bwa WDA kuri uyu wa Gatatu bwahererekanyije ububasha n’Ikigo gishya gishinzwe guteza imbere Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) na HEC bigiye kujya bikora inshingano iki kigo cyakoraga.
NESA ifite intego yo guteza imbere ireme ry’uburezi mu mashuri y’uburezi bw’ibanze n’ay’imyuga n’ubumenyingiro (TVET) yo ku rwego rwa mbere kugeza ku rwa gatanu, ni ukuvuga yaba amashuri atanga amasomo y’imyuga y’igihe gito n’ay’igihe kirekire.
Iki kigo gifite kandi intego yo gushyiraho amabwiriza agenga isuzumabumenyi rusange ry’abanyeshuri n’ibizamini bya Leta.
RTB yo ifite inshingano zirimo gutegura no gutanga integanyanyigisho, imfashanyigisho, inyoborabarezi, imbonezamasomo no kugena uburyo bwo kwigisha imyuga n’ubumenyingiro, guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu itumanaho mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro uhereye ku rwego rwa mbere, guhuza no kwihutisha porogaramu, guhuza gahunda n’ibikorwa hagamijwe guteza imbere abarimu n’ibindi.
Mi mpinduka zabayeho kandi Inama y’Amashuri Makuru (HEC) yahawe inshingano zari ziri muri WDA zo kugenzura no kwemerera amashuri makuru y’imyuga n’ubumenyingiro gukora.
Mu muhango w’ihererekanyabubasha, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, yavuze ko abayobozi b’ibi bigo bakwiye kugaragaza impinduka mu burezi binyuze mu bigo bishya.
Yagize ati “Hakwiye kugaragara impinduka nshya ntihabe gusa gushyiraho ibigo bishya ahubwo habeho guhindura mu mikorere no mu musanzu bitanga ku buryo ubona ko hari impinduka zabaye.”
“Nka HEC ikwiye kugaragaza impinduka mu bijyanye n’amashuri makuru na za kaminuza ku buryo biriya bibazo byo gufunga amashuri bitajya bigaragara hakabaho kugenzura amashuri mbere y’uko afungura, mukore ibishoboka hagire igihinduka.”
Yavuze ko uburezi ari inkingi y’iterambere ry’igihugu bityo ko ari inshingano zabo kugira ngo izo ntego zigerweho.
Ku ruhande rw’abahawe kuyobora ibigo bishya, nabo bavuze ko biteguye kugaragaza impinduka mu nshingano nshya bahawe kugira ngo bakomeze guteza imbere imyigishirize y’imyuga n’ubumenyingiro.
Umuyobozi Mukuru RTB, Umukunzi Paul, yavuze ko uru rwego rugiye gushyira imbaraga mu gushyira ikoranabuhanga mu kwigisha imyuga n’ubumenyingiro.
Ati “Tugiye gushyira imbaraga mu gutanga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro ariko mu buryo bw’ikoranabuhanga, dushyireho imfashanyigisho zijyanye naryo n’abarimu tubahugure muri ryo ku buryo umunyeshuri uzajya arangiza muri aya masomo mu Rwanda, azajya aba ari ku rwego mpuzamahanga.”
Kugeza ubu Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA, ntabwo kirabonerwa umuyobozi ariko mu gihe atarashyirwaho kizaba gicunzwe na Minisiteri y’Uburezi.
Ibi bigo bigiyeho mu gihe u Rwanda rufite intego y’uko mu 2024 abanyeshuri bitabira kwiga amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro bazaba bari ku kigereranyo cya 60%.






Amafoto: Igirubuntu Darcy
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!