00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Havumbuwe umubiri w’umugore wo mu Misiri wapfuye atwite mu myaka 2000 ishize

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Mata 2021 saa 07:51
Yasuwe :
0 0

Abashakashatsi bo muri Pologne bavumbuye ko umubiri w’umunyamisiri byakekwaga ko ari uw’umwe mu bapadiri ba kera bo muri icyo gihugu, ahubwo ari uw’umugore wapfuye atwite mu myaka isaga 2000 ishize.

Uwo mubiri wumishijijwe nkuko abanya-Misiri ba kera bakomeye imibiri yabo yagenzerezwaga wari umaze igihe mu nzu ndangamurage Varsovie guhera mu 1826.

Ikinyamakuru Journal of Archaeological Science cyatangaje ko abashakashatsi bo muri Pologne biyemeje gukora ubushakashatsi ku mibiri y’abanya-Misiri yumishijwe kugira ngo irambe ari nabwo baje kuvumbura ko uwo mubiri witirirwaga umupadiri wa kera, ahubwo ari uw’umugore wapfuye atwite.

Niwo mubiri ugaragaye bwa mbere ku isi washyinguwe mu bihe bya kera uwo muntu atwite.

BBC yatangaje ko uwo mubiri inzobere zasanze nyirawo yarapfuye afite inda y’ibyumweru biri hagati ya 26 na 30, ni ukuvuga hafi amezi arindwi.

Abashakashatsi bamenye ko uwo mugore yari atwite bifashishije ibyuma bisuzuma imbere mu mubiri. Ubwo babyifashishaga, babonye imbere mu nda y’uwo muntu harimo akaguru gato k’umwana kumiyemo, banzura ko yapfuye atwite.

Ubutunzi uwo mugore yashyinguranywe n’imitako, bigaragaza ko yaturukaga mu muryango wishoboye.

Uyu mubiri umaze imyaka isaga 2000. Inzobere zasanze nyirawo yarapfuye atwite
Kumenya ko uyu mugore yapfuye atwite hifashishijwe ibyuma bifotora imbere mu mubiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .