Ihuriro ry’Abubatsi b’Amahoro rigizwe n’abantu bafite ubushake bwo guhindura sosiyete, bahuguwe kandi bagahabwa ubujyanama binyuze muri gahunda y’uburezi bugamije kubaka amahoro n’indangagaciro ya Aegis Trust.
Rigamije guhuriza hamwe abahuguwe mu byiciro bitandukanye barimo urubyiruko, ababyeyi, abarimu n’abayobozi b’inzego z’ibanze ngo bafatanye gukemura ibibazo bicyugarije umuryango, bategure kandi banashyire mu bikorwa ibigamije kubaka amahoro ndetse no guhugura abandi mu gukora ibikorwa by’ubumwe n’ubwuzuzanye.
Umuyobozi w’Ishami ry’Uburezi bugamije kubaka amahoro n’indangagaciro muri Aegis Trust, Gahongayire Appolon, yavuze ko bifuje guhuza ibyiciro bitandukanye by’abahuguwe kugira ngo bahuze imbaraga mu gukora ibikorwa bigamije kubaka amahoro arambye.
Yakomeje ati “Ntabwo bivuze ko bagiye kureka ibikorwa bari basanzwe bakora, ahubwo hagamijwe guhuza imbaraga kugira ngo bashobore kugera kure hashoboka.”
Yagaragaje ko kuri ubu iryo huriro rihuriweho n’uterere turindwi tugizwe na dutatu two mu Mujyi wa Kigali ndetse n’uduhana imbibe nayo ari two Kamonyi, Bugesera, Rwamagana na Rulindo.
Yagaragaje ko bimwe mu bibazo abubatsi b’amahoro bagomba kwitaho ari ibikibangamiye umuryango nyarwanda birimo amakimbirane yo mu miryango, ubusinzi, ibiyobyabwenge mu rubyiruko, ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga, ingengabitekerezo ya Jenoside, gatanya mu miryango, urubyiruko ruva mu mashuri n’ibindi bitandukanye.
Ati “Iyo tuvuze kubaka amahoro, ni ugufasha abantu kubana neza, gufasha abantu kumva ko buri muntu wese akeneye kubaho atuje ntawe umurenganya. Ni byo koko u Rwanda rufite amahoro, Leta yacu yakoze ibishoboka byose ariko iyo turebye urwo rubyiruko ruri mu biyobyabwenge, rushobora guteza amakimbirane, iyo hajemo gutandukana k’umugabo n’umugore abana babura amahoro, ibyo byose ni byo turi kurwana nabyo.”
Yerekanye ko inzego z’ibanze zikwiye gufatanya n’abahuguwe hagamijwe kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri, umwiryane ndetse n’ivangura iryo ari ryo ryose.
Mu bagize iryo huriro kandi harimo abunzi, inshuti z’umuryango, abarimu n’abayobozi mu nzego zinyuranye.
Urubyiruko rugaragaza ko iyo gahunda izafasha mu kubaka amahoro arambye ndetse no gukemura bimwe mu bibazo rugihura nabyo umunsi ku wundi rubigizemo uruhare nk’uko Arnold Mwumvaneza yabigaragarije bagenzi be.
Umwarimu muri GS Nduba, uri mu bahuguwe, Hirwa Gisele, yagaragaje ko hakiri ibibazo byo mu miryango binagira ingaruka ku bana bikaba byabaviramo gutsindwa no guta ishuri, yemeza ko bikwiye guhagurukirwa hagamijwe gushaka igisubizo.
Yakomeje ati “Kuri njye kuba umwubatsi w’amahoro bivuze kwaguka, nahawe ubumenyi ku bijyanye no kubiba amahoro rero ngomba kubukoresha cyane cyane nshingira ku kubaka indangagaciro. Amahoro aturuka ku ndangagaciro nziza Umunyarwanda yaba afite akaba ashobora kubaka umuryango mwiza.”
Ku rundi ruhande, Niyonteze Fabien ni umugabo wahoze mu makimbirane n’umuryango we ariko kuri ubu yamaze guhugurwa ndetse yiyemeza gufasha abandi bagifite imyumvire mibi nk’iyo yari afite.
Yagaragaje ko abagize umuryango bakwiye gufashanya, gusenyera umugozi umwe aho kumva ko umwe ari hejuru y’undi kuko biganisha ku gusenya.
Ati “Buriya ikibangamira amahoro mu muryango ni ukutumvikana, umugore yumvise umugabo, umugabo na we akumva umugore amakimbirane ntiyabaho.”











Amafoto: Nzayisingiza Fidele
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!