Iyi gahunda yiswe Africa Expects Youth Series igamije kumvisha urubyiruko rwa Afurika icyo rukeneweho ngo umugabane ugere ku ntego wihaye zo kuba uteye imbere kandi wiyunze mu 2063, bitandukanye n’uko umeze ubu aho ufatwa nk’umwe mu ikennye kandi ihoramo ibibazo.
Ibi biganiro byitabiriwe n’urubyiruko ruturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Ghana, Nigeria na Maroc. Byabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.
Urubyiruko rwibukijwe amahirwe ari ku Mugabane wa Afurika, uburyo ufite ubutunzi butandukaye burimo ubutaka, amabuye y’agaciro ndetse n’inzuzi bityo ko byakabyajwe umusaruro.
Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Urubyiruko muri PanAfrican Movement, Ahmed Bening, ukomoka muri Ghana, yavuze ko ‘Agenda 2063’ yemejwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe intego zayo zishoboka, urubyiruko ruramutse rufatiranye amahirwe ari muri Afurika.
Ati “Twabonye uko intego z’iterambere rirambye zashyizwe mu bikorwa kandi ziri kugerwaho. Ndabihamya ko mu 2030 izo ntego zizaba zagezweho. Dukwiriye kwigira kuri izo ntego mu ishyirwa mu bikorwa rya Agenda 2063”.
Yagaragaje ko guhera umwaka utaha, amasezerano ashyiraho Isoko rusange rya Afurika (AFCTA) azatangira gushyirwa mu bikorwa. Ni isoko ryitezweho guhuriza hamwe abasaga miliyari batuye uwo mugabane.
Bening yavuze ko nk’urubyiruko rukwiye gutekereza kure ngo ruzabashe kubyaza umusaruro amahirwe iyi gahunda iruhishiye.
Ati “Nk’urubyiruko turasabwa gutekereza kure ndetse tukabyaza umusaruro amahirwe AfCTA ituzaniye. Ishyirwa mu bikorwa ryayo risaba imbaraga. Iyi gahunda izatyaza imitekerereze yacu mu guhanga udushya no kuzahanga byinshi bishakira ibisubizo Afurika.”
Komiseri wa Komisiyo y’Urubyiruko rwa PanAfrican Movement, Ishami ry’u Rwanda, Shyaka Nyarwaya Michael, yavuze ko mu bizatuma gahunda ya Agenda 2063 igerwaho ari uko urubyiruko rwahindura imyumvire rugakora cyane.
Ati “Urubyiruko ruhindure imyumvire, rukore cyane kandi rutekereze cyane no gukomeza kumvira ubuyobozi bwiza, kugira ngo aya mahirwe dufite tuyabyaze umusaruro, dushobore kugera ku bintu bikomeye.”
Yavuze ko kugira impinduka bidasaba kuba mu myanya y’ubuyobozi n’indi ifata ibyemezo, ahubwo ko buri wese aho aherereye ashobora kuzana impinduka ahereye ku bo bari kumwe.
Ati “Dukwiriye kumva ko Afurika ari iyacu, ntabwo ari iya kanaka. Nidushyire hamwe impano dufite, ibitekerezo dufite n’ibyo twize bitandukanye kugira ngo twubake Afurika twifuza.”
Umunyarwandakazi Fiona Kamikazi yavuze ko urubyiruko rukwiriye kumva ko ibisubizo by’ibibazo rufite bizava imbere muri Afurika aho kuba mu mahanga.
Yagize ati “Mu myaka 26 ishize, u Rwanda rwari igihugu gisa nk’ikitariho. Uyu munsi ni kimwe mu bifite ubukungu buzamuka cyane, gifite isuku. Urubyiruko rukwiriye kuba abarinzi b’ibyagezweho. Niba dushaka ibisubizo by’ibibazo byacu dukwiriye kubyishakamo, abavuye hanze bakaza nk’abafatanyabikorwa.”
Umugabane wa Afurika ni umwe mu ifite urubyiruko rwinshi dore ko hafi 60 % by’abawutuye basaga miliyari 1.216 bari munsi y’imyaka 35. Africa Expects yaje gufasha urwo rubyiruko ngo rumenye icyo Afurika irutegerejeho mu rugamba rw’iterambere.
Muri iri huriro byitezwe ko urubyiruko rwo mu nzego zose haba uburezi, ikoranabuhanga, ubucuruzi, ubuhinzi, ubuvuzi n’ibindi ruzahuza ubumenyi, buri umwe mu rwego arimo agakora aharanira intego rusange z’uko Afurika yigira kandi ikunga ubumwe.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!