00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hasohotse raporo y’uburyo abirabura muri Amerika bafungiwe urubyaro ku gahato mu myaka yashize

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 July 2020 saa 01:50
Yasuwe :

Hasohowe raporo ivuga uburyo guhera mu 1929 kugeza mu 1974, muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru hatangijwe gahunda yari igamije gufungira urubyaro abirabura kugira ngo badakomeza kororoka.

Raporo nshya yasohotse yagaragaje ko uwo mugambi ntaho utaniye n’ibiranga Jenoside.

Iyi raporo yasohotse mu kinyamakuru American Review of Political Economy, ivuga ko abagore, abagabo n’abana bagera ku 7600 babazwe bagamije kubagira ingumba, mu cyiswe pogaramu yari igamije kubonereza urubyaro abantu batuzuye mu mutwe n’abandi batazabona ubushobozi bwo kwita kubo babyara.

Abenshi mu bemeye gufungirwa urubyaro bya burundu byakozwe ku gahato.

Abakoze raporo bavuga ko muri iyo myaka bakozemo ubushakashatsi, umubare w’abirabura bafungiwe urubyaro wiyongereye cyane, by’umwihariko mu babaga badafite akazi mu gihe atari ko bimeze mu bazungu bari bari mu cyiciro kimwe.

Umwarimu muri Duke University, akaba umwe mu bakoze ubushakashatsi, William Darity yavuze ko ibyakorewe abo birabura ntaho bitandukanye n’igisobanuro cya Jenoside cyo kugambirra kumaraho igice cy’abantu cyangwa ubwoko ubuziza uko buri.

Rhonda Sharpe, umwe mu bakoze ubushakashatsi yavuze ko hakoreshejwe amayeri n’igitugu mu guhatira abagore b’abirabura gufunga urubyaro burundu, kugira ngo batazafatwa nk’ababyeyi badashoboye inshingano bakamburwa abana.

Leta ya Carolina y’amajyaruguru mu mwaka wa 2010 yatangije gahunda yo guha impzamarira inzirakarengane zaba zikiriho mu bagizweho ingaruka n’ubwo bugizi bwa nabi.

Abirabura benshi bafungiwe urubyaro kuko nta kazi bari bafite ariko bikorwa batabishaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .