00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haribazwa impamvu M23 ivugirizwa induru aho kuba FARDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 June 2022 saa 04:26
Yasuwe :

Kuva mu 2017, ubwo Umuryango ugenzura ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba mu Burasirazuba bwa Congo, Kivu Security watangiraga gushyira raporo zawo hanze, Umutwe wa M23 umaze kugira uruhare mu gikorwa kimwe gusa cyibasiye abaturage, mu gihe Igisirikare cya Congo, FARDC, kimaze kugira uruhare mu bikorwa bihohotera abaturage inshuro 416 zose.

M23 ni umutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abakoresha Ururimi rw’Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo, no guharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa, bakarya ku byiza by’igihugu nk’abandi benegihugu.

Uyu mutwe wavutse bitewe n’uko Leta ya Congo yagiye inanirwa kubahiriza amasezerano yo kurengera Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda, bakunze gukorerwa ibikorwa by’ihohoterwa birimo no kwicwa.

Raporo ya Kivu Security igaragaza ko kuva mu 2017, uyu mutwe wagize uruhare mu bikorwa byo guhohotera abaturage inshuro imwe gusa, byumvikanisha ko inshuro nyinshi uhangana n’ingabo za Leta mu rwego rwo guharanira uburenganzira bwawo.

Ibi bitandukanye na FARDC, ikunze kumvikana yishora mu bikorwa bihungabanya umutekano w’abaturage, aho kiri mu biyoboye indi mitwe mu kubangamira Abanye-Congo, nubwo ari bo ishinzwe kurinda. Iki gisirikare kimaze kugira uruhare mu bikorwa bihohotera abaturage inshuro 416.

Umutwe w’iterabwoba wa ADF wagize uruhare mu bikorwa 451 bibangamira umutekano w’abaturage ba Congo, birimo n’icyaguyemo abaturage barenga 120 bose.

FDLR-FOCA, undi mutwe w’iterabwoba, nawo wagize uruhare mu bikorwa 35 byabangamiye umutekano w’abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umutwe wa NDC-R/Guidon wagize uruhare mu bikorwa 79 byabangamiye umutekano w’abaturage ba Congo, mu gihe M23 yagaragaye mu gikorwa kimwe gusa.

Ibi bituma hibazwa impamvu uyu mutwe ari wo ukomeje kugarukwaho cyane, aho Congo iherutse kuwushyira mu mitwe y’iterabwoba, nyamara atari wo wa mbere ukora ibikorwa bya kinyamaswa mu Burasirazuba bwa Congo.

Ku rundi ruhande, uruhare rwa FARDC rukunze kwirengagizwa mu kibazo cy’umutekano muke muri Congo, aho inshuro nyinshi izi ngabo zumvikanye zifata abagore ku ngufu, ubundi zigashimuta umutungo wabo, rimwe zikabica ndetse zikanagurisha intwaro ku mitwe y’iterabwoba.

Haribazwa impamvu uruhare rwa FARDC mu mutekano muke wa Congo rudakunze kugarukwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .