Ibi byagarutsweho na Betty Maina, Umuyobozi w’Inama y’Abamisitiri bashinzwe ibikorwa by’uyu Muryango, ubwo yatangazaga ingengo y’imari uzakoresha muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, izagera kuri miliyoni 91.5$, ivuye kuri miliyoni 91.7$ mu mwaka ushize.
Iyi ngengo y’imari izakoreshwa cyane mu guteza imbere ibijyanye n’umutekano, guteza imbere urwego rw’abikorera, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’ibindi.
Nubwo ingengo y’imari y’ibikorwa bya EAC igabanuka, ubukungu bw’uyu Muryango buriyongera, kuko bwazamutse ku kigero cya 5.9% mu mwaka ushize, mu gihe bwari bwazamutse ku kigero cya 2.3% mu 2020.
Depite Fatuma Ndangiza uhagarariye u Rwanda, yabwiye The New Times ko ‘hakenewe uburyo bwo kubona amafaranga akenewe kugira ngo uyu Muryango ushyire mu bikorwa imishinga ufite.”
Benshi mu badepite nagize uyu Muryango bahuriza ku kuba ukeneye kwisuzuma kugira ngo imishinga ufite ishyirwe mu bikorwa mu buryo bwuzuye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!