Aba Banyarwanda ni: Capt Sagahutu Innocent, Nzuwonemeye François Xavier, Mugiraneza Prosper, Nteziryayo Alphonse, Ntagerura André na Zigiranyirazo Protais. Bamwe muri bo barafunguwe nyuma yo kurangiza igihano bakatiwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha, abandi bagirwa abere.
Ubwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiraga inyandiko yashyizweho umukono n’Umuyobozi w’ibiro bya Perezida Tshisekedi, Anthony Nkinzo Kamole, iha Ali Iliassou Dicko uruhushya rwo guhagararira uyu Mukuru w’Igihugu mu biganiro bisaba ko aba Banyarwanda bemererwa kujya i Kinshasa, ibi biro byarabihakanye.
Byaje kugaragara ko ibiro bya Perezida wa RDC byabeshye, ubwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yasobanuraga ko u Rwanda n’urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha byamenye aya makuru.
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyagaragaje ko Umunyarwanda wabaye mu rwego rw’ubutasi muri Leta ya Habyarimana Juvénal, Singaye Fabien w’imyaka 66 y’amavuko ari we wahuje Dicko na Leta ya Niger kugira ngo ayisabe kwemerera aba Banyarwanda kujya muri RDC.
Fabien ni umuhungu w’umushoramari André Singaye wahoze ari nyiri Palm Beach Hotel i Rubavu, na we wari umwe muri ba maneko bakomeye muri Leta ya Habyarimana. André ni we wari ufite inshingano yo gutangiza ishyirahamwe ryitwaga MAGRIVI ryari rifite umugambi w’ibanga wo kwirukana Abanyarwanda b’Abatutsi bahungiye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri RDC.
MAGRIVI yatangiye ikora nk’ishyirahamwe ry’abahinzi ariko yaje guhinduka umutwe witwaje intwaro wa PARECO, waje guhinduka Nyatura. Uyu mutwe hamwe na FDLR byagize uruhare rukomeye mu guhunga kw’Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi biganje mu bihugu by’akarere birimo u Rwanda na Uganda.
Mu gihe yari maneko, yakoranaga bya hafi na Col Elie Sagatwa wari muramu akaba n’umujyanama wihariye wa Habyarimana. Bivugwa ko yahaga Sagatwa amakuru y’Abatutsi batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho icyo gihe.
Fabien yabaye umusemuzi w’umucamanza w’Umufaransa, Jean-Louis Bruguière wigeze gukora raporo y’iperereza ishingiye ku binyoma, yashinjaga ingabo za RPA-Inkotanyi guhanura indege ya Habyarima tariki ya 6 Mata 1994. Ni raporo yanyomojwe n’abandi Bafaransa bakoreye iperereza mu Rwanda, Marc Trévidic na Nathalie Poux.
Asanzwe ari umukwe wa Kabuga Félicien wabaye umuterankunga wa jenoside yakorewe Abatutsi n’umunyamigabane wa RTLM, radiyo rutwitsi yabaye umuyoboro w’ababibaga amacakubiri n’imvugo zishishikariza kwanga Abatutsi.
Mu myaka ya 1990, Fabien yabaye umunyamabanga wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi. Icyo gihe yari nk’ijisho rya Habyarimana ku Banyarwanda babaga i Burayi, by’umwihariko Abatutsi bari barahungiye kuri uyu mugabane muri ibyo bihe.
Ubwo Habyarimana yavaga ku butegetsi, Fabien yashatse kugirana umubano wihariye na François Bozizé wari Perezida wa Repubulika ya Centrafrique. Yashakaga kwifashisha iki gihugu nk’izingiro ry’ibikorwa bye mu karere ka Afurika yo hagati. Intego yayigezeho, Bozizé amugira umujyanama we wihariye.
Byamenyekanye ko Perezida Tshisekedi afite gahunda yo kwinjiza aba Banyarwanda muri FDLR, bakifatanya mu mugambi yahishuye mu 2023 wo gukuraho Leta y’u Rwanda. Nka Capt Sagahutu yagerageje kujya muri RDC binyuze mu nzira zitemewe, aho yashakaga kwinjira muri uyu mutwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!