Hakozwe indirimbo ivuga ku magambo ya nyuma ya Niyitegeka Félicité uri mu ntwari z’igihugu

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 20 Mata 2021 saa 05:35
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Iyambonye Arcade yashyize hanze indirimbo yitwa ‘Ijambo ry’ubutwari’ igizwe n’amagambo Niyitegeka Félicité yivugiye ubwe ku munsi wa nyuma ubwo interahamwe zamutwaranaga n’Abatutsi yari ahishe zigiye kumwica.

Ni amagambo yavuze ubwo Interahamwe zabateraga zije kubatwara zibakuye ahazwi nko kuri St Pierre hafi y’umupaka munini uhuza u Rwanda na na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo[RDC] ngo zijye kubicira ahiswe kuri komine Ruje, we n’abatutsi yari asigaranye nabo , nyuma y’uko abandi yari yamaze kubacikishiriza muri RDC.

Iyi ndirimbo igizwe n’ibintu bitatu by’ingenzi birimo amagambo Niyitegeka ubwe yivugiye mu mwimerere wayo. Aya ni amagambo yahurijweho mu buhamya bwatanzwe n’abarokotse , bari kumwe ku munsi wa nyuma.

Abenshi muri abo bantu baracyariho na n’ubu. Ni amagambo yavugaga agamije gukomeza abatutsi bahigwaga ndetse n’ayo yasubizaga interahamwe azibwira ko nta mpamvu n’imwe ihari yo kwica abatutsi kuko nta cyaha bari bafite usibye kuzira uko bavutse, akababwira ko ari abantu nk’abandi.

Muri iyi ndirimbo hari aho umuririmbyi agaragaza ukuntu Niyitegeka yavuze ngo ‘mpisemo gupfana nabo’ n’andi magambo atandukanye yavuze.

Hari n’ibimenyetso mvugo(gestes) yakoraga cyangwa se indoro yarebaga irimo agahinda n’umubabaro, abari kumwe nawe bavuga ko wabonaga ko bifite icyo bibwiye abamurebaga kandi koko ubutumwa yabahaga bakabwumva kimwe. Ibi na byo byahinduwe mu magambo.

Harimo amagambo y’umubarankuru (narrateur) kugira ngo ahe umurongo ibyavuzwe bityo bibashe gusobanukira ababyumva mu mwimerere w’uko byagenze.

Igice cya nyuma kigizwe n’umwanzuro ugaragaza isomo abantu bagomba gukura muri icyo gikorwa cy’ubumuntu Niyitegeka Felicité yagaragaje bikamugeza ku rupfu kandi yari afite amahitamo asesuye yo kuba yahitamo kubaho akareka abahigwaga bagapfa bonyine kuko we ntiyari mu bahigwaga.

Iyi ndirimbo ije nyuma y’iminsi mike hasohotse indi ndirimbo yitwa ‘Uwahiriwe’, ivuga ubutwari bwa Niyitegeka, kuva mu buto bwe kugeza yishwe n’interahamwe ku wa 21 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe abatutsi, azira guhisha no gucikisha bamwe mu batutsi bahigwaga.

Yakomowe ku gitabo cyanditswe na Padiri Dusengumuremyi Jean D’Amour mu 2011 yise “Niyitegeka Felisita abamuzi baramuvuga koko ni intwari.”
Ubutwari bwa Niyitegeka Félicité bwahawe agaciro na Leta y’u Rwanda mu Nama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Nzeri 2001 yemeje ko ajya mu Ntwari z’Igihugu, mu cyiciro cy’Imena. Iki cyemezo cyashimangiwe n’Iteka rya Perezida Nº 18/01 ryo kuwa 26 Gashyantare 2013 ryemeza abagizwe Intwari z’Igihugu.

Niyitegeka Félicité ari mu cyiciro cy’Imena hamwe n’izindi Ntwari: Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre, Uwiringiyimana Agathe, Rwagasana Michel n’Abanyeshuri b’i Nyange

Ibikorwa by'ubwitange bya Niyitegeka byatumye ashyirwa mu ntwari z'u Rwanda
Iyambonye Arcade wahimbiye indirimbo Niyitegeka Félicité

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .