Hahishuwe uko Rujugiro yateraga inkunga umuryango wafunzwe wakoranaga na RNC muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Kamena 2020 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Umucuruzi w’Umunyarwanda, Ayabatwa Tribert Rujugiro ni we wari ku isonga ryo gutera inkunga Umuryango The Self-worth Initiative (SWI) uherutse kwamburwa ibyangombwa byo gukorera muri Uganda nyuma y’uko u Rwanda rugaragaje ko unyuzwamo inkunga n’ibikorwa bishyigikira Umutwe w’Iterabwoba wa RNC.

Mu ntangiriro z’uku kwezi, Uganda yemeye kurekura Abanyarwanda 130 bari bamaze igihe bafungiwe muri Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bigizwemo uruhare n’imitwe irimo RNC ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Mu bindi Uganda yakoze mu rwego rwo kuzahura umubano wayo n’u Rwanda, yemeye kwambura ibyangombwa Umuryango The Self-worth Initiative wafashaga mu bikorwa by’abarwanya u Rwanda bakorera muri Uganda.

Umuryango The Self-worth Initiative washinzwe na Sulah Nuwamanya hamwe na Prossy Bonabaana, basanzwe bahuza ibikorwa bya RNC muri Uganda. Uwo muryango babashije kuwandikisha babifashijwemo n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare, CMI Maj. Gen. Abel Kandiho ndetse na Brig. CK Asiimwe umwungirije.

The Self-worth Initiative yashinzwe yitirirwa kuba umuryango udaharanira inyungu ugamije gufasha abapfakazi, nyamara wari inzira yo kwinjirizamo abarwanyi n’abambari ba RNC, ubukangurambaga n’icengezamatwara ry’uwo mutwe.

Bivugwa ko buri kwezi, binyuze mu nganda ze zikora itabi muri Uganda, Rujugiro yishyura Nuwamanya na Bonabaaana miliyoni 2.5 z’amashilingi ya Uganda (asaga ibihumbi 630 Frw) ngo bakomeze icengezamatwara rya RNC iyoborwa na Kayumba Nyamwasa.

Amakuru ahari yemeza ko muri Kamena 2019, Nuwamanya na Bonabaaana bahawe agahimbazamushyi k’ibihumbi 50 by’amadolari (asaga miliyoni 47 Frw) ngo bakomeze umurimo wabo wo gushakira amaboko RNC. Byakozwe binyuze muri Sosiyete Meridian Tobacco Company na Leaf Tobacco and Commodities, Rujugiro afatanyijemo n’umuvandimwe wa Perezida Museveni, General Salim Saleh.

Rujugiro yakunze kuvugwa cyane mu gutera inkunga imitwe y’iterabwoba igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda iri mu bihugu bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Burundi na Uganda kandi akenshi akabishyigikirwamo n’abayobozi ba Uganda.

Yavuzwe mu nkuru y’icengezamatwara rigamije guharabika u Rwanda ryagizwemo uruhare na David Himbara wa RNC. Urungano TV ivuga ko ku mafaranga yabaga yahawe na Rujugiro, Himbara yagiye atera inkunga raporo zivuga nabi u Rwanda zakozwe n’umunyamakuru Anjan Sundaram.

Rujugiro kandi abinyujije kuri Dr David Himbara, amaze igihe yishyura ibihumbi by’amadolari ikigo gikora ubuvugizi mu guhuza inzego zitandukanye muri Amerika, Podesta Group gikorera i Washington, D.C kugira ngo RNC ibone uruvugiro mu banyapolitiki ba Amerika.

Imibare yashyizwe ahagaragara nk’uko bisabwa n’itegeko rya Amerika, yerekana ko Himbara yatangiye gukorana na Podesta Group muri Nzeri 2014, muri uwo mwaka yishyura $120 000.

Mu 2015 yishyuye $140 000, mu 2016 yishyura $120 000, mu 2017 ho kugeza kugeza ku wa 20 Nyakanga yari amaze gutanga $60 000, yose hamwe akangana na $440 000, ni ukuvuga arenga miliyoni 372 Frw.

Rujugiro yateraga inkunga umuryango The Self-worth Initiative ngo ufashe RNC mu icengezamatwara n'ubukangurambaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .