00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye kumurikwa imishinga y’abarangije amahugurwa muri Africa Blockchain Institute

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 11 Gicurasi 2021 saa 10:57
Yasuwe :
0 0

Icyiciro cya mbere cy’abafite imishinga y’ikoranabuhanga, barangije amahugurwa muri porogaramu yatangijwe na ‘Africa Blockchain Institute’ yo guhugura abafite imishinga hagamijwe kuzamura ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’, bazamurika imishinga yabo kuwa Kane tariki 20 Gicurasi 2021.

‘Africa Blockchain Institute’ ni ikigo gitanga ubumenyi ku ikoranabuhanga, cyane amasomo ajyanye no kubika amakuru mu buryo bwizewe kandi butekanye (blockchain education), gukora ubushakashatsi bushingiye ku ikoranabuhanga, ndetse n’ibindi.

Iyi porogaramu yiswe ‘Africa Blockchain Incubation Program’ yatangiye muri Gashyantare 2021, igamije ahanini guteza imbere imishinga y’ikoranabuhanga muri Afurika, ikora ibijyane no kubika amakuru mu buryo bugezweho hirindwa ko yahindurwa cyangwa ngo yibwe.

Ikindi kigenderewe muri iyi pororgaramu ni uguha urubuga abakiri bato bahanga udushya mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bagafashwa kunononsora neza imishinga yabo no kuyagura cyane ko muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko, hakiri icyuho cy’iyi mishinga.

Mu mezi atatu iyi porogaramu imaze, hahuguwe imishinga ine, yigishwa uko yakoresha ikoranabuhanga ryo kubika amakuru mu buryo bwizewe kandi butekanye.

Mu mishinga yahuguwe harimo sosiyete ikora ibijyanye no kubika imyirondoro mu buryo bw’ikoranabuhanga, aho ifasha izindi sosiyete zitandukanye kumenya uko zabika imyirondoro y’abazigana muri iki gihe cya Coronavirus.

Indi ni sosiyete ikora ibijyanye no kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka, aho babika amakuru y’ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi byoherezwa hanze.

Uretse izi ebyiri hari na sosiyete yahawe amahugurwa ikora ubucuruzi hifashishijwe ikoranabuhanga, aho abakiliya bayo bahabwa amahirwe yo kwishyura bifashishije uburyo bwinshi.

Undi mushinga ni uwitwa Smart Agric Project, ugamije kongera umusaruro w’imboga binyuze mu kuvomerera hakoreshejwe uburyo bugezweho bw’ikoranabuhanga.

Umuyobozi wa ‘Africa Blockchain Institute’, Kayode Babarinde, yavuze ko yizeye ko umunsi ba nyir’iyi mishinga bazayimurika bizatera ingufu abandi bafite inyota yo guhanga udushya dushingiye ku ikoranabuhanga.

Ati “Twizeye ko umunsi wacu wo kumurika imishinga (y’abahuguwe) bizatera imbaraga ba rwiyemezamirimo bafite icyerekezo, bakazana ibindi bitekerezo bishya bizatanga umusanzu mu kuzamura imishinga y’ubucuruzi ku rwego mpuzamahanga, no guteza imbere ubukungu, bizashyira u Rwanda mu mwanya mwiza wo kwereka isi ko ari igihugu gifite imishinga ifite udushya.”

Umunsi wo kumurika iyi mishinga, abahawe amahugurwa bazahabwa amahirwe yo kwerekana imishinga yabo ku bashoramari, abafite inararibonye ndetse no ku bandi bakora mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Kugira ngo aya mahugurwa akorwe habayeho ubufatanye bw’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya, Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi, RISA, Black Women Blockchain Council, Tech London Blockchain Advocates, Pan African Tech Foundation, ndetse na Rwanda Blockchain Association.

Iyi porogaramu yatewe inkunga na MakerDAO Foundation.

Umuhango wo kumurika iyi mishinga uzitabirwa n’abatumirwa batandukanye, bazatanga ibitekerezo byerekeranye n’ikoranabuhanga, uramutse ushaka kwitabira iri murikwa wanyura hano .

Abafite imishinga bahuguwe bazamurika imishinga yabo kuwa Kane tariki 20 Gicurasi 2021
Bamwe mu bahawe amahugurwa mu kigo cya Africa Blockchain Institute

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .