Hagiye gushyirwaho abantu bishyurwa bagenzura inzuri zituriye Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 13 Ukuboza 2020 saa 10:29
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwatangaje ko hagiye gushyirwaho abantu bazajya bishyurwa bashinzwe kugenzura inzuri zituriye Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro, abo bantu bakazajya bagenzura izo nzuri niba ba nyirazo batasibye uruhavu rwahacukuwe rubatandukanya n’ikigo cyangwa ngo basenye uruzitiro.

Ni umwanzuro wafatiwe mu nama yabaye kuwa Gatanu tariki ya 11 ihuza abagize inama y’umutekano itaguye y’Intara y’Iburasirazuba, aborozi bo mu turere dutatu duhana imbibi n’ikigo cya Gisirikare cya Gabiro ndetse n’abayobozi b’amakoperative ahabarizwa.

Muri iyi anama aba borozi bongeye kugaragarizwa uburyo leta yagiye ibafasha ikabazitirira inzuri zabo, ikabaha amazi y’inka zabo ndetse ikanashyiraho uruhavu rubatandukanya n’iki kigo ariko ko hakiri bamwe na bamwe batumva bakijyanamo inka. Babwiwe amazina ya batatu muri bo bambuwe inzuri bazira kuragira muri iki kigo basabwa kubahiriza ayo mabwiriza.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yavuze ko mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo uwo gushyiraho abantu bazajya bagenzura inzuri zose zituriye iki kigo gikora ku turere dutatu.

Yagize ati “Tugiye gushyiraho abantu bashinzwe kugenzura tukanabibahembera akaba ariko kazi bazajya bakora ko kugenzura inzuri zose kugira ngo tujye tumenya ko inzuri zose zigifashwe neza, abo tuzajya dusanga babirenzeho babihanirwe ariko tubimenye hakiri kare.”

Mufulukye yakomeje avuga ko n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze babusaba gukomeza ubugenzuzi buhoraho kuko nabo basabwa kugaragaza uruhare rwabo mu gukumira aborozi bajya kuragira mu kigo cya Gisirikare cya Gabiro.

Yakomeje agaragaza ko hari uburyo biteguye gukoresha burimo no kwifashisha Inkeragutabara.

Ati “Dufite uburyo tujya dukoresha, akenshi dukoresha Inkeragutabara tugafatanya nabo tukabagenera igihembo gikwiye nabo bakadukorera ubwo bugenzuzi. Ni muri bamwe twumva dushobora gukoresha.”

Bamwe mu borozi bashimira leta ku kuba yarabazitiriye inzuri bakagaragaza ko bake muri bo aribo bakijya kuragira muri iki kigo, basaba ubuyobozi guhana aba bakijyayo ariko ngo ntibafate imyanzuro yagira ingaruka kuri bose ngo kuko umubare munini ari uw’aborozi babiretse.

Pasiteri Peter Musisi ufite urwuri hafi y’iki kigo, yavuze ko atumva impamvu aborozi bamwe na bamwe batumva nyamara leta yarabafashije mu kuzitira inzuri zabo, ikabaha amazi kuburyo mu mpeshyi inka zabo zitakibura amazi.

Ati “ Njyewe nibwira ko biriya bijyana n’ubujiji bwa kavukire nkanakeka ko hashobora kuba hari n’abantu bari mu Kigo bakorana n’abaturage bakababwira kuza kuragiramo bikaba ubucuruzi hagati yabo. Leta yadukoreye ibintu byiza byinshi baduciriye uruhavu, baduha amazi tumaze umwaka amazi atabura nyamara mbere byaratugoraga hari n’abandi banazitiriwe inzuri kuburyo batakabaye bajyayo.”

Ikigo cya Gisirikare cya Gabiro gikora ku turere dutatu aritwo Nyagatare, Gatsibo na Kayonza. Inama njyanama z’utu turere zanzuye ko inka zizajya zifatirwa muri iki kigo zizajya zitezwa cyamunara ariko ntibyabujije aborozi bamwe na bamwe gusubira kuragira muri iki kigo.

Guverineri Mufulukye Fred na Major Gen Mubaraka Muganga nibo bayoboye inama yabahuje n'aborozi baturiye ikigo cya Gabiro
Aborozi biyemeje gufasha mu kumvisha bagenzi babo kutavogera imbago z'ikigo cya gisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .