Hagaragajwe uruhare rw’urubyiruko mu kubaka Afurika yuje amahoro n’umutekano

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Gashyantare 2021 saa 03:10
Yasuwe :
0 0

Urubyiruko Nyafurika rwibumbiye mu Ihuriro rya Africa Expects Youth Series rwagaragaje ko ari rwo rugomba gufata iya mbere mu guhindura amateka y’amakimbirane n’intambara n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano byakomeje kurangwa ku mugabane wa Afurika.

Ibi biganiro ngarukakwezi by’ihuriro bigaruka cyane ku ruhare rw’urubyiruko byatangijwe mu Ukuboza 2020, n’Ihuriro ry’Urubyiruko rishamikiye muri Komisiyo y’Urubyiruko mu Muryango uharanira Ubwigenge, Agaciro n’Iterambere by’Umunyafurika, Ishami ry’u Rwanda (Panafrican Movement Rwanda).

Ibyabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare byibanze ku kugira umugabane wa Afurika ufite amahoro n’umutekano bigizwemo uruhare n’urubyiruko haba mu gutanga ibitekerezo ndetse n’urugamba rwo kubishyira mu bikorwa.

Abitabira ibi biganiro baba baturutse mu nzego zitandukanye mu bihugu bya Cameroon, Centre Africa Republic, Chad, Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Guinea Equatorial, Gabon n’u Rwanda.

Abatanze ibiganiro barimo Komiseri w’Urubyiruko muri Panafrican Movement Rwanda, ari nayo yatangije iryo huriro, Shyaka Michael Nyarwaya, Iris Nzolantima wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, John Ikubaje, umukozi mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Frank Ntakirutimana wo muri Minisiteri y’Umuco n’Urubyiruko.

Harimo kandi Christopher Kayoshe wo muri AU, Mahamat Issakha Isogar wo muri Tchad, Dr Aggée Shyaka Mugabe umushakashatsi mu kigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe ibyo gukemura amakimbirane, Muhire Antoine Louis wo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda mu Rwanda n’abandi.

Ibitekerezo byatanzwe n’abitabiriye ibi biganiro byagarutse ku cyakorwa ngo urubyiruko rw’ubu rwavutse mu bihugu birimo intambara n’umwiryane rube umusemburo w’amahoro n’umutekano.

Uwitwa Debby Karemera yagize ati “Urubyiruko rufatwa nk’igice cy’abaturage cy’ingenzi kandi uruhare rwacu mu guteza imbere Afurika ni ngombwa. Imwe mu ngamba zishobora kuba ingirakamaro mu buryo bwo kongera uruhare binyuze mu buvugizi byaba ari ugukoresha gahunda zo guhanahana ubumenyi no gusangira.”

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu gashami ko gukemura amakimbirane, Dr Aggée Shyaka Mugabe yavuze ko abakuze n’abayobozi mu nzego zifata ibyemezo muri Afurika bakwiye kujya baha agaciro ibitekerezo by’urubyiruko ku mahoro n’umutekano.

Ati “Mu buryo bumwe, ibitekerezo by’urubyiruko ku bijyanye n’amahoro n’umutekano bibonwa n’abakuze, bahuye n’amakimbirane akomeye mu buryo bitaziguye, nk’ibidafite akamaro.”

Dr Mugabe avuga ko icyakorwa ari ugutangiza uburyo bworoshye bw’urubyiruko, harimo gufungura urubuga rwa politiki ku rubyiruko, gukorera mu mucyo no kugirana ubucuti n’urubyiruko kugira ngo urubyiruko rushobore kwitabira byoroshye.

Shyaka yavuze ko urubyiruko rukwiye kubanza kumenya icyo Afurika cyangwa ibihugu byarwo birutegerejeho ahanini rukita ku gukomeza guharanira amahoro n’umutekano muri Afurika.

Yakomeje agira ati “Ndahamagarira buri rubyiruko rwo muri Afurika rwaba rutuye mu bihugu by’iwabo, Diaspora, Inzego z’ibanze, imiryango mpuzamahanga, bagenzi bacu mu bikorera ndetse n’abakozi ba Leta gutanga ikiganza kugira ngo Afurika itegereze Urutonde rw’urubyiruko rurimo.”

Shyaka yagaragaje kandi iri huriro rya Africa Expects Youth nk’umuyoboro wo gucengeza aya matwara meza mu rubyiruko rwa Afurika no kumenya icyo umugabane urwifuzaho hagamijwe ko ruba umusemburo w’impinduka zifuzwa muri Afurika.

Umukozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, John Ikubaje, yasabye urubyiruko kubanza kumenya icyo bo nk’Abanyafurika bashaka na Afurika bifuza uko yaba imeze.

Ati “Nkuko byasobanuwe neza muri gahunda ya 2063- gahunda y’iterambere ry’igihe kirekire muri Afurika, Afurika dushaka ni Afurika itera imbere n’amahoro, iyoborwa n’abenegihugu bayo, harimo urubyiruko rugize umubare munini w’abatuye Afurika.”

Yakomeje agira ati “Hamwe n’ibi bisobanuro, dushobora kwemeza ko guterana kwacu mu nama nk’iyi hano uyu munsi atari igihe gusa ahubwo bifitanye isano na gahunda rusange ya Afurika. Afurika ntizaba uko iteganyijwe niba umwanya w’urubyiruko mu miyoborere, amahoro, umutekano n’iterambere bidahawe ikuzo.”

Abashinzwe gufata ibyemezo bo ku mugabane wa Afurika, abashakashatsi, abikorera n’imiryango itari iya Leta basaba Leta z’ibihugu n’abashoramari gutanga ubufasha mu kuzahura ubukungu bushingiye ku buhinzi, nyuma y’amabwiriza yo kwirinda Covid-19 yatumye budindira.

Ubuyobozi bwa Komisiyo y’urubyiruko muri Pan African Movement Rwanda bwabwiye IGIHE ko ibiganiro by’ Ihuriro rya Africa Expects Youth Series byo mu kwezi gutaha bizibanda cyane ku buhinzi n’uburyo urubyiruko rwabyaza amahirwe agaragara muri uru rwego.

Alhafiz Hassan Ahmat nawe yatanze ikiganiro muri Africa Expects Youth Series
Christopher Kayoshe yatanze ikiganiro cyagarutse ku ruhare rw urubyiruko mu kugarura amahoro n umutekano
Cybelle Mushagalusa Kamba ni umwe mu batanze ibiganiro muri Africa Expects Youth Series
Komiseri ushinzwe urubyiruko muri PAM Rwanda Nyarwaya Michel Shyaka ni umwe mu batanze ikiganiro muri Africa Expects Youth Series
Ntakirutimana Frank ni umwe mu batanze ibiganiro muri Africa Expects Youth series
Umunyepolitiki akaba n'umukozi wa AU Ikubaje John
Umushakashatsi Dr Mugabe Shyaka Aggee yasabye ko ibitekerezo by urubyiruko byahabwa agaciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .