00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minaloc yahaye umukoro urubyiruko rwo mu Majyaruguru

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 4 June 2022 saa 07:08
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Ntara y’Amajyaruguru kugira uruhare ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, aho batuye.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Kamena 2022 mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi cya Gishari giherereye mu Karere ka Rwamagana, ubwo yatangiza amahugurwa y’iminsi itandatu ku rubyiruko rw’abakorerabushake 220 rwaturutse mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ni amahugurwa afite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.”

Minisitiri Gatabazi yabwiye uru rubyiruko ko Leta yifuza ko buri muturage wese atera imbere kandi ko urubyiruko rukwiriye kubigiramo uruhare rukomeye.

Ati “Mu Majyaruguru muracyafite abaturage benshi bari munsi y’umurongo w’ubukene, muracyafite abana bafite imirire mibi kandi Amajyaruguru ni Ikigega cy’igihugu, hera imyaka yose ari ibirayi, ibishyimbo, ibigori, ingano imbuto zinyuranye n’imboga zose n’ibindi byinshi.”

“Ubu mwananiwe kwicara ngo babasobanurire neza indyo nziza icyo ari cyo noneho nk’urubyiruko rw’abakorerabushake mujye kubyigisha abaturage? Mwahera ku rwego rw’umudugudu ikibazo kigahinduka amateka.”

Irakoze Umutoni Sandra, umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, yavuze ko biteguye kugira uruhare mu mpinduka.

Ati “Dufite abana bataye ishuri n’abakiri mu mirire mibi. Tugiye kurushaho gufasha bariya bantu, twari dusanzwe tubikora ariko ubumenyi tuzakura hano buzadufasha kubikora birushijeho.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugerero Dancilla, avuga ko urubyiruko ruri muri aya mahugurwa barukeneyeho kubafasha mu bukangurambaga mu gukemura bimwe mu bibazo byugarije abaturage.

Ati “Imyumvire y’abaturage bacu mu kugabura indyo yuzuye iracyari hasi kandi ahari imirire mibi niho uru rubyiruko rutaha, ahari isuku nke niho rutaha, niyo mpamvu dushaka ko badufasha.”

Urubyiruko rw’abakorerabushake ruri guhugurirwa i Gishari rwaturutse mu turere twa Musanze, Gakenke, Gicumbi, Rulindo na Burera rukaba ruzamara iminsi itandatu muri iki kigo.

Urubyiruko rwahuguwe rwari rufite akanyamuneza
Minisitiri Gatabazi yahanuye urubyiruko rwo mu Majyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .