Byagarutsweho n’ Umuyobozi Mukuru ushinzwe ishami ryo guhanga udushya n’ikoranabuhanga muri MINICT, Kunda Esther, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro icyumweru cyahariwe ibikorwa byo kwimakaza ikoranabuhanga mu iterambere.
Kunda Esther yagaragaje ko NST2 igamije gufasha igihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye n’icyekerezo cyihaye cya 2050 cyo kuba ari igihugu gikize n’igihugu gifite ubukungu buciriritse muri 2035.
NST1 yafashije igihugu guteza imbere ubukungu bwacyo, aho umusaruro mbumbe w’igihugu wazamutse ku kigero cya 7% naho amafaranga Umunyarwanda yinjiza ava ku 729$ agera ku 1040$ mu 2023.
Mu bijyanye n’ikoranabuhanga, Kunda yagaragaje ko igihugu cyateye intambwe ikomeye aho serivisi nyinshi zisigaye zitangwa hifahishijwe ikoranabuhanga.
Kuri ubu serivisi zirenga 680 zishobora gutangwa hifashishijwe ikoranabuhanga ibintu bikomeje guhindura iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.
Yakomeje yerekana amahirwe ari muri NST2 kuri ba rwiyemezamirimo batandukanye mu rwego rw’Ikoranabuhanga.
Ati “NST2 ikubiyemo amahirwe atandukanye irimo kuba nibura 56% ari abantu bafite imyaka yo gukora ni ukuvuga kuva kuri 16-64 naho 65,3% by’abanyarwanda bafite munsi y’imyaka 30,”
“Kwiyongera ko gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya, guteza imbere inzego zirimo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, inganda, ibikomoka ku mbuto n’imboga, indege, siporo, ubuhanzi, ubukerarugendo, ibijyanye n’ibinyabiziga ndetse n’imishinga mito n’iciriritse.”
Guverinoma y’u Rwanda yerekana ko muri NST2, abantu babarirwa muri miliyoni biganjemo urubyiruko bazahabwa amasomo y’ikoranabuhanga ajyanye na coding, abandi ibihumbi 500 bahabwe amahugurwa ahanitse ku ikoranabuhanga.
Yashimangiye ko binyuze mu bufatanye n’abikorera hazibandwa ku gushyiraho ingamba zo gutuma buri Munyarwanda atunga igikoresho cy’ikoranabuhanga no gutanga internet nziza kandi ihendutse.
Andi mahirwe yagaragajwe ni uko serivisi zose za Leta zigomba kuba zitangirwa ku ikoranabuhanga. Kuri ubu urubuga irembogov rugaragaza ko serivisi za Leta zirubarizwaho ziri kuri 87%.
Hari kandi kwimakaza ikoreshwa rya AI na robo mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubuzima, ubuhinzi, inganda, ubutabera, imari, n’izindi nzego zitandukanye.
Hari gahunda yo guteza imbere ibikorwaremezo, gushyira imbaraga mu birebana n’umutekano mu by’ikoranabuhanga, kubaka imijyi yimakaza ikoranabuhanga ‘smart city’ no guharanira guhanga udushya.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera inan, Alex Ntale, yasabye ko abikorera bakwiye kubyaza umusaruro ayo mahirwe, bashora imari kandi bagamije kwimakaza ikoranabuhanga.
Ati “Turabasaba kureba muri iyi gahunda ya NST2 no gusobanukirwa uruhererakane rw’uburyo ikoranabuhanga ryazana ibisubizo mu nzego zose ariko kandi bakarushaho kwegera abakiliya no kunoza serivisi zitangwa.”
Yavuze ko mu myaka irindwi ishize, u Rwanda rwimakaje ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nubwo hakirimo imbogamizi zishingiye ku bumenyi buke n’imyumvire ya bamwe.
Umuyobozi ushinzwe Ikoranabuhanga muri Tony Blair Institute for Global Change, Patrick Mwangi Karanja, yahishuye ko u Rwanda ari igihugu cyafunguriye amarembo abashoramari kandi gishyize imbere ikoranabuhanga bityo ko rufite amahirwe y’ishoramari muri urwo rwego.
Umuyobozi muri BK TecHouse, Patrick Mutidi, yerekanye ko gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga biha urubuga abikorera rwo kurushaho guhanga udushya no kwegereza serivisi abaturage.
Ku ruhande rw’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gitanga serivisi zirimo izo kwishyurana cya ComzAfrica, Martin Mbonu, yemeza ko icyerekezo cy’u Rwanda mu kwimakaza ikoranabuhanga gitanga icyizere kuri ba rwiyemezamirimo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!