Minisitiri Borg yabivuze ubwo yakiraga Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, uri mu ruzinduko muri Malta kuva kuri uyu wa 29 Mata 2024.
Yagize ati “U Rwanda ni urugero rwa politiki n’ubukungu buhamye muri Afurika kuri Malta kandi twiteguye gukomeza kongerera imbaraga ubufatanye bwacu mu nzego zitandukanye. Ibihugu byombi bihuriye kuri byinshi by’ingenzi birimo ubukungu buri gukura, Commonwealth ndetse no korohereza ishoramari.”
Aba bayobozi baganiriye ku masezerano y’ubufatanye guverinoma z’ibihugu byombi zagiranye mu 2023, ubwo Minisitiri Borg yagiriraga uruzinduko i Kigali. Harimo ingingo yerekeye serivisi zo gutwara abantu n’ibintu mu kirere, amahugurwa ya dipolomasi, ubukerarugendo no kwakira abashyitsi.
Minisitiri Biruta yasobanuye ko hirya y’ibikubiye muri aya masezerano, yaganiriye na Borg ku yandi mahirwe ibihugu byombi bishobora kubyaza umusaruro.
Baganiriye ku zindi ngingo zirimo umubano w’u Rwanda n’Ubumwe bw’u Burayi Malta ibereye umunyamuryango, intambara yo muri Sudani no muri Ukraine ndetse n’umwuka mubi uri mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!