Uyu munyapolitiki yatanze ubu busabe ashingiye ku bugenzuzi bwakozwe n’ikinyamakuru Daily Express bugaragaza ko kuva ishyaka ry’Abakozi ryatangira kuyobora Guverinoma tariki ya 4 Nyakanga 2024, ubwiyongere bw’abimukira batemewe n’amategeko binjira mu Bwongereza bwikubye kabiri.
Ubu bugenzuzi bugaragaza ko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, abimukira 32.900 binjiye mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto. Hari impungenge ko umwaka uzarangira bageze ku 40.000.
Ubu bugenzuzi bugaragaza ko kuva muri Mutarama kugeza tariki ya 4 Nyakanga 2024 ubwo Aba-Conservateurs bayoboraga Guverinoma, mu Bwongereza hinjiye abimukira 13.574. Impuzandengo igaragaza ko hinjiraga byibuze abimukira 74 ku munsi.
Kuva Keir Starmer w’ishyaka ry’Abakozi yatorerwa kuba Minisitiri w’Intebe, abimukira 19.326 binjiye mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto. Impuzandengo igaragaza ko byibuze abimukira 150 binjira buri munsi.
Philp yagaragaje ko Guverinoma y’ishyaka ry’Abakozi yananiwe gukumira abimukira batemewe n’amategeko binjira mu Bwongereza, nyamara iyo ireka gahunda yo kubohereza mu Rwanda igashyirwa mu bikorwa, yo yari gutanga umusaruro mwiza.
Uyu munyapolitiki yagaragaje ko mu gihe Guverinoma y’u Bwongereza yahagaritse iyi gahunda itaratangira, ibihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) byo byifuza gushyira mu bikorwa imeze nka yo, kuko byizera ko yashobora gukumira abimukira batemewe.
Yagize ati “Na EU iri gushaka aho yabohereza by’agateganyo. Abakozi bakwiye gusubizaho byihuse gahunda y’u Rwanda mbere y’uko biba bibi cyane. Starmer ni we wateje ibib bibazo, ni we wahagaritse gahunda y’u Rwanda mbere y’uko itangira.”
Starmer yumvikanye kenshi avuga ko yiteguye gukumira ubwato bwinjiza abimukira mu Bwongereza, hifashishijwe ingamba zirimo gukaza umutekano ku mupaka. Yasobanuye ko gukumira “amabandi” yinjiza abimukira bisaba ubufatanye bw’abashinzwe umutekano n’abo mu iperereza.
Amasezerano agenga gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda yashyizweho umukono bwa mbere muri Mata 2022, avugururwa mu Ukuboza 2023. Ambasaseri w’u Bwongereza mu Rwanda, Alisson Heather Thorpe, tariki ya 2 Ukwakira 2024 yabwiye abanyamakuru bakorera i Kigali ko kuba Guverinoma yabo yakwisubira bisa n’ibidashoboka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!