Guverineri Habitegeko yavuze ku mwuka mubi wavuzwe hagati ya Meya na Gitifu w’akarere ka Nyabihu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 15 Mata 2021 saa 11:04
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Uburengerazuba ,Habitegeko François yavuze ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu yasabwe ibisobanuro na Komite Nyobozi ku bijyanye n’imikorere ye.

Ni nyuma y’amakuru yari yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette yafunze ibiro by’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Ndizeye Emmanuel.

Byari byavuzwe kandi ko Ndizeye amaze amezi atatu asabwe kwegura ku nshingano ze ariko Meya Mukandayisenga yahakanye ibyo gufunga ibiro by’uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ndetse avuga ko atigeze yeguzwa.

Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bwasobanuye ko icyabaye ari uko Gitifu Ndizeye yasabwe ibisobanuro ku bijyanye n’inshingano ze ndetse n’amakosa yaketsweho.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Guverineri Habitegeko yavuze ko Gitifu yasabwe ibisobanuro kandi ari ibintu bisanzwe ku mukozi uwo ari we wese kuba yasabwa gusobanura ibijyanye n’inshingano ze.

Yagize ati “Icyo numvise ni uko yasabwe ibisobanuro. Ni uburenganzira bw’umukoresha gusaba umukozi ibisobanuro ku makosa acyekwaho kandi abuhabwa n’amategeko. Ayo mategeko kandi niyo aha umukozi uburenganzira bwo kwisobanura ku makosa yasabweho ibisobanuro.”

Guverineri Habitegeko yasabye by’umwihariko abayobozi bo muri iyi ntara kuzuza inshingano ze ariko nanone utabashije kuzubahiriza akaba yasabwa kubisobanura agatanga impamvu zabimuteye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyabihu Mukandayisenga yahakanye ibyo gufunga ibiro bya gitifu
Gitifu Ndizeye yasabwe ibisobanuro kubw'amakosa akekwaho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .