00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Gasana yihanangirije abashaka guhuguza Leta ubutaka bitwaje ko babutuyemo igihe kirekire

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 August 2022 saa 08:45
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, yihanangirije bamwe mu baturage bagiye batizwa ubutaka bwa Leta n’abandi bagiye babwiha bavuga ko bagiye kubuhingamo bikarangira babwubatsemo bagashaka kubuhuguza Leta, abasaba kubuvamo abandi bihanangirizwa ku kubwiha.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Kanama 2022 ubwo yasuraga abaturage bo mu Murenge wa Mwiri muri gahunda igamije kwegera abaturage, kuganira na bo no kubakemurira ibibazo.

Iki gikorwa cyabanjirijwe no kuganira n’abayobozi mu nzego zitandukanye muri uyu Murenge aho basabwe kwita cyane ku gukemura ibibazo by’abaturage no kuba intangarugero mu byo bakora byose.

Hakurikiyeho umwanya wo guhura n’abaturage no kumva ibibazo bitandukanye bafite. Mu bibazo byakiriwe ibyinshi ni iby’abaturage bagiye bagura ubutaka mu buryo butemewe n’amategeko nyuma bikagaragara ko bwari ubwa Leta wa muturage yarabeshywe. Hari kandi abagiye batizwa ubutaka bwa Leta ngo babuhingemo bikarangira babwubatsemo bagashaka kubwita ubwabo.

Nkundimfura Cleophas utuye mu Mudugudu wa Rwisirabo yavuze ko yaguze isambu irimo inzu mu 2009 batari batangira kubarura ubutaka nyuma ngo batangiye kubaruza asanga aho hantu habaruye ku wundi muntu.

Uwamugurishije ngo yahise atoroka bwa butaka buri hagati mu rwuri ahita abubura ndetse n’amafaranga yari yatanze arayabura kuri ubu akaba abayeho nabi asaba Leta kumufasha.

Hari abandi baturage benshi bagiye batanga ibibazo bagasanga ibyinshi bishingiye ku masambu ya Leta babaga baratijwe ngo bahingemo bikarangira bayibarujeho. Mu minsi ishize hari komisiyo yashyizweho igenda ikura abo baturage mu butaka bwa Leta bamwe bagasaba kubabarirwa bagahabwa ubwo bukata ngo kuko nta handi bafite bakwerekera.

Niyonsaba Peruth we yagize ati “Njye naguraniwe ubutaka bampa imusozi none ubu aho bampaye sindahabonera icyangombwa ku butaka bungana n’igice cya hegitari.”

Guverineri Gasana yasabye abaturage batijwe na leta ubutaka bwo guhinga kwirinda kubwiyandikaho ngo kuko ari icyaha baba bari gukora. Yagaragaje ko iki kibazo n’ibindi byinshi bakiriye bishingiye ku butaka bikwiriye guhabwa umurongo buri wese akabimenya.

Ati “ Ikibazo kigaragara ni ubutaka ariko na none 95% by’abaturage babaza iby’ubutaka ni abantu baje bashaka imibereho bava ahandi, ni abanyarwanda kandi bakeneye kubaho, baje bakurikiye amahirwe ari hano y’ubutaka bwiza bwera.”

Yavuze ko hari abatuye mu bisigara bya Leta mu buryo butari bwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukabihorera hashira imyaka myinshi akajya kwaka ibyangombwa.

Ati “Ibyo ntibyashoboka, icya kabiri ni abantu baza bagurishije umutungo wabo bagera ino aha bagacumbika ngo Leta izanyubakira, hari n’abazaga Leta ikabatuza ikanabubakira ibyo byose twagiye tubireba kandi tubiha umurongo.”

Guverineri Gasana yasabye abaturage kwirinda kugura ubutaka badaciye mu nzego z’ubuyobozi ngo kuko byagaragaye ko abagiye babikora abenshi bahombye kuko bagiye bagurishwa ubutaka bwa Leta abandi bakagurishwa ubutaka bw’abandi baturage kandi bitemewe.

Umurenge wa Mwiri uri mu gice cyahoze ari Pariki y’Akagera kikaza gukatwaho kigatuzwamo abaturage benshi biganjemo abavuye muri Uganda, abirukanwe muri Tanzania n’abandi benshi, kuri ubu muri iki gice hagaragara ubutaka bwa Leta bunini bwagiye bwigabizwa n’abaturage.

Abaturage bahawe umwanya wo kubaza ibibazo
Guverineri Gasana yasabye abayobozi kuba intangarugero mu baturage
Depite Mutesi Anita yasabye abaturage kwirinda amakimbirane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .