00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Guverineri Dushimimana yakebuye abayobozi bafungisha inzu z’ubucuruzi kubera inama

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 11 November 2024 saa 06:40
Yasuwe :

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Dushimimana Lambert, yagaragaje ko inama zidakwiye kubangamira ibikorwa by’ubucuruzi kandi ko n’ibikorwa by’ubucuruzi bidakwiye kubangamira inama.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho ubwo yari mu birori byo gushimira abasora bo muri iyi Ntara, byabereye mu Karere ka Rusizi, bifite insanganyamatsiko igira iti “EBM yanjye, umusanzu wanjye”.

Ni ibirori byitabiriwe n’abashoramari banini bakorera muri iyi Ntara, abayobozi mu nzego zitandukanye, n’ubuyobozi bukuru bw’Ikigo cy’imisoro n’amahoro.

Umuyobozi w’Urwego rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba, Nkurunziza Ernest, yavuze ko mu bibangamiye abacuruzi n’abasora, harimo kuba iyo habaye inama abacuruzi bategekwa gufunga inzu z’ubucuruzi bigatuma batabona amasaha ahagije yo gukora kandi basabwa byinshi birimo n’imisoro.

Nkurunziza avuga ko icyifuzo cy’abacuruzi ari uko igihe habaye inama, umucuruzi ufite uwo asigamo yajya amusigamo agasigara acuruza we akajya mu nama.

Guverineri Dushimimana yagaragaje ko byombi bikenewe, asaba abayobozi kujya bashishoza mbere yo gufungira abacuruzi kandi n’inama bakazigira ngufi kugira ngo abaturage basubire mu mirimo yabo.

Akomeza kandi avuga ko iyo umucuruzi yafungiwe iduka kubera inama, ari ryo riri bumuhe kuramuka n’imisoro izamuka, ababikora bakwiye kongera kubitekerezaho neza.

Ati “Ntekereza ko ababikora dukwiye kongera kubitekerezaho neza, kuko aka ni akazi kaba gatunze umuryango we ariko kandi ni no kwibuka ko inama zikoreshwa n’inzego ziba zirimo ubukangurambaga butandukanye kandi abacuruzi na bo bari mu bo bureba.”

“Ntekereza ko ikigoranye cyaba ari ukubikora buri munsi, ariko tuvuze umunsi umwe ngo muze tujye mu nama, abantu baganira bakareba igikwiye, ariko kumufungisha buri gihe bituma akazi ke kagenda nabi. Ikindi twakora nk’ubuyobozi ni ukutagira za nama ndende tukubahiriza igihe.”

Guverineri Dushimimana Lambert avgau ko inama zidakwiye kubangamira ubucuruzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .