Mu gihe hari kuba ikiganiro mpaka mu Nteko Rusange ya Loni iteranira ku cyicaro cyayo i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Guterres yagaragaje ko abagore bazacyitabira mu minsi irindwi bari munsi ya 10%.
Yagize ati “Mbabajwe no kubona ko, nubwo hashize imyaka bivugwaho, ubusumbane bushingiye ku gitsina buri kwigaragaza hose mu kiganiro mpaka cy’Inteko Rusange ya Loni. Abagore bari munsi ya 10% ni bo bazacyitabira muri iki cyumweru.”
Guterres yatangaje ko ubu busumbane bidakwiye, agaragaza ko uburinganire bugira uruhare rukomeye mu kuzana amahoro ku Isi, mu ngamba zigamije kurengera ikirere n’ibindi bituma umubumbe uba mwiza.
Ati “Ntabwo bikwiye cyane mu gihe tuzi ko uburinganire bushingiye ku gitsina buzana amahoro, ingamba zirengera ikirere n’ibindi byinshi.”
Kuri uyu wa 25 Nzeri 2024, ikiganiro mpaka kirakomeza mu Nteko Rusange ya Loni. Mu bakuru b’ibihugu 19 bacyitabira, nta mugore n’umwe urimo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!