00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukunda amategeko no gufasha abandi; imbarutso yo kwiga amategeko kuri Nsengiyumva

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 3 December 2024 saa 10:03
Yasuwe :

Tekereza uwagize ibyago akisanga imbere y’urukiko kubera kwica amategeko runaka, kuyarengaho cyangwa akekwaho icyaha runaka, ategereje kumenya icyemezo ari bufatirwe.

Uwo yisanga ari imbere y’umucamanza, umwanditsi w’urukiko, umushinjacyaha ndetse n’umwunganira mu mategeko kandi abo bose ni abize amategeko baharanira ko urunana rw’ubutabera rukora neza kandi bugatangwa hatabayeho kubogama.

Buri wese agira inzozi ze n’icyo yifuza kugeraho biri no mu bituma benshi batangira gutegura cyangwa gutegurirwa ibyo bazaba byo bakiri bato.

Nsengiyumva Issa Clement ni umusore ukiri muto, wakuze akunda gufasha abaturage by’umwihariko ku bibazo bigiye bifite aho bihurira n’ibyerekeranye n’amategeko.

Urwo rukundo rwatumye yiyemeza kwiga amategeko muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK, ngo azatange umusanzu we ku bantu banyuranye hashingiwe ku bibazo bahura nabyo.

Ati “Njyewe mu buzima busanzwe iyo mbonye umuntu arengana birambabaza nkumva rero nifitemo gushaka kwiga amategeko, nyamenye maze mbe nafasha abantu. Uko ni ko naje kumva nyakunze mpitamo kujya kuyiga ngo nzafashe abantu kuko numvaga ntakwiye kubona abantu barengana.”

Mu mpera za 2020 ni bwo yatangiye kwiga amategeko muri Kaminuza ndetse bimusaba gushyiramo imbaraga nyinshi, cyane ko usanga amategeko akoreshwa mu ngeri zitandukanye z’ubuzima.

Mu 2023 yasoje kwiga amategeko, ariko akiri mu ishuri yabaga mu itsinda ry’abanyeshuri ryafashaga abaturage baturiye Kaminuza gushaka ibisubizo ku bibazo birebana n’amategeko rizwi nka Legal Aid Clinic ryamwubatsemo umuntu ushobora gufasha abandi kugera ku butabera.

Yakoze imenyerezamwuga mu nzu y’abanyamategeko ya Abayo & Co. Advocates ari naho yahise abona akazi nyuma yo gushima imyitwarire ye mu kazi.

Ati “Bashimye uko nari ndi gukora bahitamo kumbwira ngo nze nkorane na bo. Kuza gukorana na bo byambereye byiza kuko nahasanze porogaramu yari igitangira bise ‘Wari uzi ko?’ kugira ngo bafashe Abanyarwanda kumenya amategeko.”

Yagaragaje ko ubwo buryo bwatangijwe hashingiwe ku ihame ry’amategeko rigira riti “Ignorantia juris non excusat” cyangwa “Ignorantia legis neminem excusat” bishatse kuvuga ko utakitwaza ko utazi amategeko mu gihe wakoze icyaha runaka.

Ibyo byatumye Abayo & Co. Advocates yiyemeza gushyiraho uburyo bwo gufasha abantu kumenya amategeko.

Yagaragaje ko nyuma yo kuva ku ishuri akagera mu kazi, yasanze bitandukanye kuko yatangiye kujya ahura n’ibibazo bya nyabyo kandi bishakirwa ibisubizo by’amategeko n’ubutabera bugatangwa.

Intego ni ugufasha mu itangwa ry’ubutabera...

Nsengiyuma Issa yemeza ko intego yatangiranye ari ugufasha abantu kumenya amategeko ndetse no kugera kuri serivisi z’ubutabera kandi ko n’ubu akiyikomeyeho.

Ati “Mu ntego zanjye mfite umutima umpatira gukomeza gusobanukirwa amategeko no kuyamenya neza kugira ngo nkomeze gufasha abantu benshi, batayasobanukiwe mbashe kubafasha mu bibazo bagenda bahura nabyo.”

Yagaragaje ko ashingiye kuri porogaramu yatangijwe na Abayo & Co. Advocates yo gufasha Abanyarwanda gusobanukirwa amategeko, asanga izagira uruhare rukomeye mu gutuma bayasobanukirwa.

Yashimangiye kandi ko intumbero afite, ari iyo gukora cyane akaba yakinjira mu rugaga rw’abavoka na we akabasha kujya ajya yunganira abantu mu nkiko.

Yatinyuye urubyiruko rugenzi rwe rwifuza kwiga ibyarugirira akamaro kandi bikakagirira na sosiyete muri rusange ko kwiga amategeko ari ipfundo rya byose.

Yasabye kandi abakiri bato kurangwa n’indangagaciro nzima, ubupfura, gukora cyane, guca bugufi no guharanira guhora wunguka ubumenyi no gukorera ku ntego nk’ibizabafasha kugera ku byo biyemeje.

Nsengiyumva Issa afite intumbero zo gukomeza kwiga amategeko
Abayo & Co. Advocates ni inzu y'abanyamategeko yiyemeje gufasha abaturage kumenya amategeko
Nsengiyumva yasabye urubyiruko kudacika intege
Imbere muri Abayo & Co. Advocates ni uko haba hameze
Nsengiyumva Issa Clement wize amategeko, yemeza ko urukundo rwo gushaka gufasha abandi ari rwo rwatumye ayiga

Amafoto ya IGIHE: Jabo Robert


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .