00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gukangurira abayobozi b’amadini kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda, mu byo Unity Club Intwararumuri yiyemeje

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 16 November 2024 saa 09:17
Yasuwe :

Umuryango wa Unity Club Intwararumuri wiyemeje kongera imbaraga mu gukangurira Abayobozi mu nzego zose n’Abayobozi b’amadini by’umwihariko, kurangwa n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda mu miyoborere y’abo bashinzwe.

Mu myanzuro y’Ihuriro rya 17 rya Unity Club Intwararumuri uko ari 10 harimo kongera imbaraga mu gukangurira abayobozi mu nzego zose n’abayobozi b’amadini kurangwa n’indangagaciro z’umuco nyarwanda, kwita kuri gahunda zo kwimakaza ubumwe, ubwiyunge, komora ibikomere no kudaheranwa n’amateka, bakubaka umuntu wuje umutimanama n’umutimamana.

Biyemeje kandi ko Abayobozi mu nzego zinyuranye bakwiye kugira uruhare mu kuzamura imyumvire y’abaturage aho batuye, aho bakomoka, no gufatanya nabo mu bikorwa by’iterambere (giving back to the community).

Umwanzuro wa gatatu ni ukuvugurura imikorere y’lhuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku nzego zose, rikaba urubuga rw’ibiganiro bihoraho bigamije gusesengura ibibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa;

Hemejwe kongera imbaraga muri gahunda zo guhangana n’ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe no gukumira ko gukomeza kuba uruhererekane mu babyiruka.

Unity Club Intwararumuri yiyemeje kandi gushyiraho gahunda zitegura urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa n’indangagaciro na kirazira z’umuco Nyarwanda mu buzima bwa buri munsi, gukomeza umurage w’ubudaheranwa no gufata inshingano zo kubaka Igihugu mu cyerekezo u Rwanda rwifuza.

Hemejwe kandi gushyiraho gahunda ihamye yo gusubiza mu buzima busanzwe abarangiza ibihano ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, kubashishikariza kubana n’abandi mu mahoro, no gutegura umuryango nyarwanda kubakira;

Ikindi cyagarutsweho muri iyo myanzuro ni ukongera imbaraga muri gahunda zo kwigisha amateka y’u Rwanda, by’umwihariko gufasha abato kumva neza aho u Rwanda rwavuye, aho rugeze n’ingamba zo kugera ku Rwanda Twifuza;

Gukangurira Abanyarwanda muri rusange, by’umwihariko abayobozi, abanyamategeko, abashakashatsi, sosiyete civile guhora basuzuma uburyo ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi bigenda bihindura isura, mu Rwanda, mu karere duherereyemo no mu mahanga bagashyiraho ingamba nshya zo guhangana nayo.

Ikindi ni uko urubyiruko rwiyemeje kwakira inkoni y’ubutwararumuri, kwegera bagenzi babo (peer mentorship) bakigira ku mateka, bakiyemeza kurangwa n’imitekerereze ikwiye, kugira intego, guharanira kwigira no gukoresha amahirwe ahari, bagatera ikirenge mu cy’ababanjirije mu kubaka u Rwanda.

Biyemeje kandi kwagura imikoranire n’ibindi bigo (Platforms, Think Tanks) bifite mu ntego zabo kubaka amahoro ku rwego rw’Igihugu, mu Karere turimo, no ku rwego mpuzamahanga (nk’urubuga "African Network of Think Tanks for Peace- NeTT4Peace" rwashyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika, n’izindi) hagamijwe kwagura imbibi z’Ubutwararumuri.

Ni imyanzuro kandi izajyanishwa na gahunda y’ibikorwa by’uyu muryango ushyize imbere mu gihe cy’imyaka itanu iri mbere bikubiye mu ngingo enye zirimo Kuzamura imibanire myiza n’ubushobozi, gutanga umusanzu mu kwimakaza ubumwe n’imibereho myiza, kwimakaza ibikorwa by’iterambere no kwimakaza ubufatanye n’izindi nzego zifite intego imwe n’iza Unity Club.

Unity Club yashyize imbaraga mu kwita ku mfubyi no gukangurira imiryango gufata abana, ndetse abari bakuze ibubakira inzu zo kubamo.

Mu 1995, mu Rwanda hari ibigo by’imfubyi 353, birimo abana benshi b’imfubyi n’abagiye batatana n’imiryango yabo. Aba bafashijwe kubona imiryango ndetse abakuze batabonye ababakira bashakiwe amacumbi yo kubamo, bariga, banashaka imirimo ibatunga. Uyu muryango unafite umudugudu uri Nyamagabe n’uwa Rubavu watujwemo abana b’imfubyi muri gahunda ya Tubarerere mu muryango.

Mu 2014, Unity Club yiyemeje gushakira ababyeyi b’incike za Jenoside, igisubizo kirambye ku bibazo bari bafite, ari cyo kubabonera icumbi ryiza, bagasubizwa icyubahiro kibakwiye, bakabonerwa ibyangombwa byose, bakisanzura, bagasabana, bakavuzwa, bagasubirana ubuzima bwiza. Aya macumbi yitwa “Impinganzima”, yubatswe mu Turere twa Rusizi, Huye, Nyanza na Bugesera.

Madamu Jeannette Kagame uyobora Unity Club Intwararumuri yasabye abayigize kuba ku Isonga mu guharanira ubumwe bw'Abanyarwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .