Guhana intera biragoye: Uko bihagaze mu mashuri nyuma y’amezi abiri akomorewe

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 6 Mutarama 2021 saa 07:33
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’amezi agera ku munani yari ashize abarimu ingwa barazimanitse n’abanyeshuri amakayi barayahunitse, mu Ukwakira nibwo Leta yatangaje ko “amashuri agiye kongera gufungurwa.”

Byabaye nk’ibitangaza kuko abenshi bari bamaze kumenyera kwigira kuri za televiziyo na radiyo, abisumbuyeho bakifashisha murandasi bakurikirana amasomo Minisiteri y’Uburezi yari yaragennye muri ibyo bihe, gusa na none hari abari baraterereye iyo abandi koko badafite uburyo bwo kuyakurikirana.

Iyo nkuru y’itangira ry’amashuri yakiranywe yombi na benshi, yewe na bamwe batakundaga ishuri amezi bari bamaze batiga yaberetse ko ari ingenzi cyane.

Itangazo rya Minisiteri y’Uburezi ryo ku wa 13 Ukwakira 2020, ryagaragazaga ko ku wa 2 Ugushyingo 2020, ku ikubitiro hagombaga gutangira abanyeshuri bo mu mashuri abanza biga mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu. Kuri iyi tariki kandi hagatangira abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Gatatu, uwa Gatanu n’uwa Gatandatu.

Hagombaga kandi gutangira abanyeshuri bo mu mashuri y’Ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa Gatatu n’uwa Gatanu ndetse n’abo mu y’Inderabarezi bo mu mwaka wa Mbere n’uwa Gatatu.

Ikindi cyiciro cy’abanyeshuri bagombaga gutangira igihembwe cya kabiri ku wa 23 Ugushyingo, hari harimo abanyeshuri biga mu mwaka wa kane w’amashuri abanza n’abo mu yisumbuye biga mu mwaka wa Mbere, uwa Kabiri n’uwa Kane.

Bakigenda twibazaga niba bitazahita binanirana bakagarurwa mu rugo hadateye kabiri, benshi bari bafite impungenge bumva ko kubakurikirana ngo bubahirize amabwiriza yose neza bishobora kutazakunda.

Nyamara ahubwo baragiye bariga birakunda, hashira icyumweru hashira ukwezi, ntikwaba kumwe ngo birorere kuri ubu amaze kugera kuri abiri, kandi biragaragara ko noneho nta mpungenge, abanyeshuri n’abarezi baramenyereye, kwiga muri ibi bihe bidasanzwe barabyakiriye.

Abanyeshuri bagomba kwiga bashyizemo intera kugira ngo hirindwe COVID-19

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri baganiriye na IGIHE bavuze ko muri rusange aya mezi yagenze neza, gusa hari ahakigaragara imbogamizi zimwe na zimwe zikeneye kwitabwaho.

Umurerwa Jackline uyobora G.S Camp Kanombe iherereye mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko muri aya mezi abiri nta mbogamizi zidasanzwe bahuye nazo, abanyeshuri bitabiriye ishuri ndetse bigaragara ko mu myigire nta kibazo bafite, kandi amabwiriza yo kwirinda arubahirizwa neza.

Ati “Nta kidasanzwe cy’imbogamizi twahuye nacyo, byose twabonaga nta kibazo. [ku bigendanye n’ubucucike] twebwe kugeza ubu nta kibazo dufite, umubare w’abana dufite birajyanye n’ibikoresho dufite n’ibyumba dufite, hari abanyeshuri bataraza bo mu mashuri y’incuke n’icyiciro kimwe cy’abanza, ibyo byumba rero turabyifashisha bikadufasha”.

Umuyobozi wa G.S St Joseph Kabgayi mu Karere ka Muhanga, Akimana Innocent, yavuze ko muri rusange batagowe no gusubiza abanyeshuri mu murongo mwiza wo kwiga no kubahiriza amabwiriza, gusa ngo hari abahuye n’ibibazo by’amikoro byatewe n’icyorezo, hageragezwa uburyo bwo kubafasha.

Yagize ati “Imbogamizi ubona zihari ahubwo, ni izijyanye n’iki cyorezo n’ukuntu cyashegeshe sosiyete. Hari abana ubona bafite utubazo tw’amikoro, hariho ababyeyi batashoboye kuzuza ibikoresho by’abana bikenewe ku ishuri, turasaranganya rero tukababanira muri ubwo buryo, tukagerageza kureba ko ubuzima ejo n’ejo bundi buzahinduka.”

Umuyobozi wa G.S Bungwe mu Karere ka Burera, Habiyaremye Jean Damascène, yavuze ko aya mezi abiri atabagoye cyane nk’uko babitekerezaga amashuri agitangira ariko ngo byabasabye imbaraga nyinshi cyane nk’abarezi.

Ati “Imbogamizi ni uko habaye gukoresha ibintu byinshi, cyane cyane nk’amazi yo koga urumva ni menshi, ikindi ibikoresho by’isuku urumva bisa nk’aho byikubye inshuro ebyiri, hakoreshejwe byinshi biruta ibyari byarapanzwe gukoreshwa.”

Imbogamizi ku iyubahirizwa ry’ibwiriza ryo guhana intera

Ubwo hitegurwaga ifungurwa ry’amashuri, Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yatangaje ko hari ingamba zitandukanye zari zashyizweho zagombaga kubahirizwa igihe amashuri azaba yatangiye, zirimo ko abanyeshuri bagombaga kujya ibihe ndetse no guhana intera mu buryo butari busanzwe.

Minisitiri Uwamariya yavuze kandi ko nta shuri rizemererwa gufungura ridafite uburyo bwo gukaraba intoki ku bana kandi “byanze bikunze nta mwana uzemererwa kujya ku ishuri atambaye agapfukamunwa.”

Abanyeshuri basabwa guhana intera no mu gihe batari mu ishuri

Nyuma y’amezi abiri amashuri atangiye, henshi byaragajwe ko kubahiriza amabwiriza yose byaboroheye, ariko icyo guhana intera kiba ingorabahizi.

Umuyobozi w’Ishuri rya G.S Cyinteko riherereye muri Gisagara, Nyirategura Gertrude, yavuze ko imyigire y’abanyeshuri muri rusange yagenze neza muri aya mezi abiri ashize, gusa ngo baracyafite imbogamizi z’intebe bituma kubahiriza guhana intera isabwa bidakunda.

Yagize ati “Imbogamizi dufite ni iy’intebe zidahagije. Mu cyiciro cya mbere twabanje kwicaza babiri ku ntebe, hanyuma icyiciro cyatangiye ku wa 23 Ugushyingo intebe zitubana nkeya zirabura neza burundu. Impungenge [z’uko bashobora kwanduzanya byoroshye] zo turazifite kimwe n’abandi kuko icyorezo kiracyahari.”

No mu bigo by’amashuri aho abanyeshuri biga bacumbikiweyo, guhana intera byasabwaga ntibyabashije gukunda, kuko umubare w’abanyeshuri bari bahari basanzwe bose bagarutse kandi hatarongerewe ibyumba by’amashuri.

Umuyobozi wa G.S St Joseph Kabgayi, Akimana, yagize ati “Guhana intera byo ntabwo byakunda kuko umubare w’abanyeshuri wose waraje kandi ibyumba by’amashuri n’aho barara n’aho barira ntabwo hongerewe.”

Yongeyeho ati “Urumva ko bariho nk’abari mu muryango, tubarindiramo imbere, ni nka kwa kundi nyine umubyeyi arinda abana be yarababyaye ari icumi, babiri cyangwa batatu bakarara mu cyumba kimwe, ni uko natwe tubigenza.”

Ikindi abayobozi b’amashuri bagaragaje nk’icyababereye imbogamizi, ni uburyo bwo gutumanaho n’ababyeyi, bavuze ko kuba nta nama z’ababyeyi zateranye kubera icyorezo, byatumye hari imyanzuro imwe n’imwe idafatwa.

Gukomerezaho ikindi gihembwe bataruhutse barabyakiriye

Ingengabihe ya MINEDUC igaragaza ko abanyeshuri batangiye mu Ugushyingo kwa 2020, bakiga igice cy’igihembwe cya mbere cyari gisigaye bagakomerezaho n’icya kabiri bakazaruhuka ku wa 2 Mata 2021, ibi byaranakiriwe kuko n’iminsi mikuru bayumviye ku ishuri.

Ingengabihe igaragaza kandi ko bazatangira igihembwe cya Gatatu ku wa 19 Mata 2021 kikarangira ku wa 9 Nyakanga 2021, nyuma y’uko bagize ikiruhuko cy’igihembwe cya kabiri kizava ku wa 3 Mata 2021 kikageza ku wa 15 Mata 2021.

Abanyeshuri bari mu myaka ya nyuma isoza, bo biteganyijwe ko bazakora ibizamini mu mpeshyi y’umwaka utaha.

Ku banyeshuri basoza amashuri abanza bazakora ibizamini bya Leta guhera ku wa 12 Nyakanga kugera ku wa 14 Nyakanga 2021, mu gihe abo mu yisumbuye bazabitangira ku wa 20 Nyakanga 2021 bakabisoza ku wa 30 Nyakanga 2021.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri babwiye IGIHE ko kuba abanyeshuri bazahita bakomerezaho ikindi gihembwe nta kiruhuko kibayeho, ngo bamaze kubyumva no kubyakira.

Akimana uyobora G.S St Joseph yagize ati “Ntabwo bahungabanye, twarabibasobanuriye, dukorana ibiganiro kenshi barabyumva nta kibazo. Abana barabyumva, ni amezi abiri gusa yiyongereyeho, natwe icyo dukora nk’ishuri ni ukubaba hafi kugira ngo batarambirwa.”

Nyirategura uyobora G.S Cyinteko na we yagize ati “Twari twabanje kubibumvisha tubereka ko uko ingengabihe ihagaze, tubumvisha ko nyine bagize igihe kinini cyo kuba mu rugo, ubu bagomba gukomeza amasomo nk’uko bisanzwe, barabyumva rwose.”

Kugeza ubu abana biga mu mashuri y’incuke no mu cyiciro cya mbere cy’amashuri abanza nibo batarasubira ku mashuri. Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) giherutse gutangaza ko gahunda yo gusubira ku ishuri kuri abo bana izatangazwa vuba.

Muri St André mu Mujyi wa Kigali amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arubahirizwa
Mwarimu n'umunyeshuri bose bahurira mu ishuri bambaye agapfukamunwa
Abanyeshuri bo muri College St André Nyamirambo buri umwe yicara ku ntebe ye mu bubahiriza amabwiriza
Mbere yo kwinjira mu ishuri abanyeshuri barabanza bagakaraba intoki
Mu bigo bimwe na bimwe hari abashinze gukurikirana ko amabwiriza yo kwirinda Coronavirus yubahirizwa
Abanyeshuri banejejwe no kongera gukandagira mu ishuri
Abanyeshuri bari kwiga ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19
Mu byo bakora byose bubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 arimo kwambara neza agapfukamunwa no guhana intera hagati yabo
Abanyeshuri bongeye gusubira ku mashuri nyuma y'amezi agera kuri arindwi batiga

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .