Gufungwa burundu, guhabwa akato: Ni ikihe gihano gikwiriye abasambanya abana?

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 15 Ugushyingo 2019 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Hashize umwaka n’amezi make havuguruwe igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ingingo zimwe ziravugururwa izindi zirahinduka kugira ngo uburemere bw’ibihano bujyane n’uburemere bw’ibyaha.

Gusambanya abana ni kimwe mu byaha byahawe ibihano binini ndetse intego yari ukugabanya ubwiyongere bw’ibyo byaha bukomeje gusubiza inyuma iterambere n’imibereho myiza y’igihugu.

Itegeko ryateganyijwe ko gusambanya umwana uri munsi y’imyaka 18 bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14 igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa naho iyo byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu. Iyo gusambanya umwana byakurikiwe no kubana nk’umugabo n’umugore, igihano kiba igifungo cya burundu.

Nubwo ibihano byakajijwe, ukurikije imibare ntabwo ibyo byaha byagabanyutse. Mu 2016 abangavu ibihumbi 17 batewe inda nk’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ibigaragaza, umwaka ushize bariyongera bagera ku bihumbi bisaga 19.

Ku wa 5 Ugushyingo ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza, Perezida Paul Kagame na we yagaragaje ko atewe impungenge n’uko kwiyongera kw’abana baterwa inda.

Yavuze ko binashobotse ibihano byakongerwa, ati “Sinzi niba no mu bihano bidakwiye kongera uburemere, nabyo byafasha. Ubucamanza bukora neza, ariko ntabwo gukora neza gusa byaduhaye kurangiza ikibazo. Ndumva dukwiriye no gukaza, kwerekana ko tutabyishimiye ko byagenda gutyo. Ibyo nabyo ndabirekera ababishinzwe, ubwo mwabitekereza mukareba niba bitafasha."

Akato, burundu: Ibihano bikwiriye ni ibihe?

Mama Boy w’imyaka 16 (izina ryahinduwe), afite abana babiri bose yabyaye asambanyijwe. Uwa mbere yamubyaye afite imyaka 12. Ubwo IGIHE yamusuraga aho ari mu kigo Centre Marembo mu mpera za Ukwakira, abamuteye inda nta n’umwe wari wagahanwe bari bakiri mu mirimo yabo, nta no kumufasha kurera.

Uyu mwana ubona wabihiwe n’ubuzima, yavuze ko kuri we nta cyamushimisha nko kubona abo bamuhohoteye bahanwa, igihano babaha cyose.

Ati “Nshaka ko babanza bagahanwa bakamenya umuntu icyo ari cyo, bakajya baha umuntu wese agaciro. Burya iyo ufashe umuntu ukamuhana akabona ko icyo yahaniwe ari ikosa n’ubutaha bagenzi be bose barabibona, bakajya batinya kubikora.”

Umuyobozi wa Centre Marembo, Nsabimana Nicollette, na we asanga kuba imibare yiyongera ari ikibazo ariko ku rundi ruhande we agashima ko ari umusaruro wo gutinyuka kugaragaza ibibazo biri kuza mu banyarwanda.

Nsabimana avuga ko mbere hari hari umuco wo guhishira abana basambanyijwe n’ababibakoreye gusa gahoro gahoro ngo biragenda bigabanyuka.

Kuri we, inzego zose zibishinzwe zishyizemo imbaraga icyo kibazo cyarangira. By’umwihariko ku ruhande rw’amategeko, Nsabimana yavuze ko hari uburyo abona bwafasha, bwo guha akato abasambanyije abana hifashishijwe ikoranabuhanga aho kubashyira muri gereza gusa we agereranya no kubahisha.

Ati “Nshobora gufata runaka yahohoteye, agakorerwa akato.Wenda inzego runaka bashobora kubyigaho. Yaba atuye mu mudugudu runaka ntazigera awusohokamo ngo ajye mu wo baturanye. Akabona bwa burenganzira bwo kuguma iwabo mu rugo ariko bakamushyiraho icyasha gishobora gutuma atarenga uwo mudugudu.”

Ubu buryo Nsabimana avuga, bujya bwifashishwa mu mahanga cyane cyane ku bantu barekuwe by’agateganyo aho bambikwa akantu kameze nk’inzogera nto kifashisha ikoranabuhanga, uwarekuwe agategekwa ahantu runaka atagomba kurenga yajya kuharenga kagasakuza inzego z’ubutabera n’umutekano bakamubona.

Yavuze ko byaha isomo abandi, bakabona uburyo umuntu abuzwa ubwisanzure kandi abarimo ugiye kugira gusambanya umwana akibuka mugenzi we wahanwe mu buryo bwo guhabwa akato.

Ibyo bihano, Nsabimana avuga ko byajyana no kubuza uwasambanyije umwana kwegera ahari abantu benshi cyangwa ahari abana.

Ati “Urugero abasore, abagabo bakunda umupira, ntagire uburenganzira bwo kujya kuri stade kuwureba, ntagire uburenganzira bwo kujya ku isoko cyangwa gusenga. Ntagire uburenganzira bwo kujya ku ishuri cyangwa kwegera ahantu hari abantu benshi. Yaharenga mu ikoranabuhanga, ako bakwambitse kakavuza induru.”

Icyakora, umunyamategko Yvonne Ndengeyingoma we si ko abibona. Avuga ko kurekura umuntu wakoze icyaha cyo gusambanya umwana bitatanga ubutabera bwuzuye ahubwo bishobora gutera ihungabana uwakorewe icyaha.

Ati “Buriya buryo mbona bwakora ku bihano bitari birebire kuko buriya iyo umuntu ari muri gereza afata igihe cyo kwitekerezaho cyane ariko iyo uri muri sosiyete n’iyo abandi baguha akato ubu uri kumwe n’umuryango wawe. Gusambanya abana urebye uburyo bikorwamo n’uburyo abana baba bababaye no kumva ko ari hanze yajya ahora ahahamutse.”

Inkuru bijyanye:Gusambanya abana: Ni nde ukwiye kubazwa izamuka ry’imibare?

Ndengeyingoma yavuze ko nk’umunyamategeko, asanga ikibazo gikomeye kiri mu myumvire aho nko mu bice byo mu cyaro hari abumva ko mu ngihe barwaye indwara runaka, babeshywa ko kuzikira bagomba gusambanya abana.

Ubukangurambaga mu guhindura iyo myumvire, asanga bwakurikirwa no gukaza ibihano byaba ngombwa icyaha cyo gusambanya umwana kigahanishwa burundu uko cyaba kiri kose.

Imibare y’uburyo ibirego byo gusambanya abana byatanzwe igaragaza ko mu 2016/17, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwakiriye ibirego 2091, mu 2017/18 biba 3060 naho mu 2018/19 yakira ibirego 3512.

Mu bantu bakurikiranyweho ibi byaha, mu 2018/2019 ni 3417, mu 2017/18 bari 3001 naho mu 2016/2017 ni abantu 2092.

Abakurikiranwa mu mibare biragaragara ko bakiri bake ugereranyije n’ababa basambanyijwe.

Depite Murumunawabo Cecile ikibazo ntakibona mu mategeko ahubwo agisanga mu buryo yubahirizwa.

Ati “Ibimenyetso bihora byabuze kandi ibihamya bihari hariya hantu njye niho ntarumva mbere yo kureba ibindi. Hari igikwiriye gukorwa mu muryango, hari igikwiriye gukorwa mu bucamanza no ku bana ubwabo.”

Yongeyeho ati “Kongera ibihano ndabyemera ariko mu gihe tugitekereza iyo ntambwe, abo bantu bari he ko bahari […] nidukaza ibihano abo bantu badahari (bataboneka) , turabikariza ba nde barimo bangiza abana tutababona n’ababonetse bakaba abere?”

Abenshi mu bana baterwa inda, abadasigiwe uburwayi basigarana ikibazo cy’ihungabana, abandi bakava mu mashuri, kubera ubukene bamwe bagatangira gutekereza gukuramo inda, bikaba byanabahitana.

Uku kwiyongera kw’abana basambanywa n’abaterwa inda kandi biri mu bituma u Rwanda rukomeje kuza imbere mu bihugu bifite ubwiyongere bukabije bw’abaturage.

Muri Nyakanga umwaka ushize, Guverinoma yatangaje ko mu mezi arindwi ya 2018 hari hamaze kuvuka abana 167 367, ni ukuvuga ko nibura ku kwezi havuka abana basaga gato 23 000.

Agahinda! Ubuhamya bw’abana basambanyijwe bagaterwa inda na virusi itera Sida

Aba ni bamwe mu bana basambanyijwe n'umuntu umwe, abatera inda na virusi itera SIDA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .