Byasobanuwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, Tete Antonio, ubwo yari mu muhango wo gutangiza uru rwego ruvuguruye, wabereye ku mupaka w’u Rwanda na RDC.
Minisitiri Tete, mugenzi we w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, Thérèse Kayikwamba Wagner wa RDC, Bintou Keita uyobora misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye, abadipolomate n’abashinzwe umutekano ni bo bitabiriye uyu muhango.
Uru rwego rwashyizweho na Perezida wa Angola usanzwe ari umuhuza mu biganiro by’u Rwanda na RDC, João Lourenço, kugira ngo rugenzure iyubahirizwa ry’agahenge mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru katangiye tariki ya 4 Kanama 2024.
Aka gahenge gashingiye ku mwanzuro wafashwe n’intumwa z’u Rwanda, iza RDC n’iza Angola ku rwego rw’abaminisitiri ubwo bahuriraga mu biganiro i Luanda tariki ya 30 Nyakanga 2024.
Minisitiri Tete yagize ati “Icyemezo cyo kongerera ubushobozi uru rwego rwari rusanzwe rukora cyafashwe na Perezida João Lourenço, umuhuza wagenwe na AU. Hashingiwe ku byo twashakaga kugeraho, byanzuwe ko rwongererwa ubushobozi.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yasobanuye ko uru rwego ruvuguruye rugizwe n’abasirikre 18 ba Angola, batatu b’u Rwanda na batatu ba RDC.
Yagize ati “Abagize uru rwego ni abasirikare 18 ba Angola, batatu b’u Rwanda na batatu ba Congo, tukaba twizera ko bazadufasha kugenzura iyubahirizwa ry’aka gahenge kugira ngo tugire amahoro mu burasirazuba bwa Congo.”
Abongerewe muri uru rwego ni abasirikare batatu b’u Rwanda na batatu ba RDC. Bazajya bifatanya n’aba Angola gukurikirana iyubahirizwa ryo guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye.
Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko hari icyizere cy’uko umutekano uzagaruka mu burasirazuba bwa RDC, amenyesha abanyamakuru ko tariki ya 16 Ugushyingo 2024 hateganyijwe indi nama izahuza abahagarariye ibi bihugu.
Intumwa z’ibi bihugu ku rwego rw’abaminisitiri nizihura tariki ya 16 Ugushyingo, zizasuzuma raporo y’inzobere mu iperereza ziherutse kwemeranya ku bikorwa bigize gahunda yo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!