Amashusho agaragaza umuhanda ugana ku bitaro bikuru bya Goma urimo abantu benshi barimo abanyamaguru ndetse n’abamotari. Wafungishijwe amabuye ndetse n’amapine y’imodoka yatwitswe.
Uyu muhanda wumvikanyemo urusaku rwinshi rw’aba baturage ndetse n’amasasu make yarashwe n’abashinzwe umutekano bageragezaga kubakumira, ariko biba iby’ubusa.
Umwe mu bigaragambya yatangaje ko imiryango yabo idashobora kwemera ko abantu 34 gusa bashyingurwa, mu gihe hari abandi benshi bataraboneka kugeza aya magingo.
Yagize ati “Dukeneye abavandimwe na bashiki bacu babuze. Ntabwo dushobora kuzana imirambo yabonetse mu gihe tutarabona abandi babarirwa mu magana bakiri munsi y’amazi. Leta igomba kubashaka byihuse.”
Undi yavuze ko hari abashaka ko ibitaro bikuru bibaha imirambo y’ababo babonetse kugira ngo bajye kuyishyingura, ariko ngo byanze kuyibaha.
Ati "Twebwe ababuriye ababo mu bwato bwa Merdi baduhe imirambo yacu. Leta ntigomba kudukinisha. Twafunze umuhanda ugana ku bitaro bikuru. Ntabwo dushobora kubyihanganira. Baduhe imirambo y’abacu, niba bashaka kutwica, turapfira hano."
Uyu muturage yakomeje agira ati “Imirambo si iyabo, nibayizane. Imirambo bayigumishije mu buruhukiro, abantu ntibahabwa imirambo y’ababo, baje gufata imirambo y’abavandimwe babo ariko barayirinze rwose. Bayimanye.”
Ubu bwato bwavaga mu gace ka Minova mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo bwarohamye ubwo bwari busigaje urugendo rwa metero 700 kugira ngo bugere ku cyambu cya Kituku mu mujyi wa Goma.
Guverinoma ya RDC tariki ya 5 Ukwakira 2024 yatangaje ko imirambo yari imaze kuboneka ari iy’abantu 34, abakuwe mu kiyaga ari bazima bo bakaba ari 80.
Mu gihe bivugwa ko hari benshi barohamye bataraboneka, imiryango y’ababuze ababo igaragaza ko Leta ya RDC yashyize imbaraga nke mu bikorwa byo kubashakisha, kandi itabuze ibikoresho bikenerwa.
Umuyobozi w’ababuriye ababo muri iyi mpanuka, Néhémie Habajuwe, yatangaje ko abantu 27 bo mu muryango we bose bapfuye, agaragaza ko kuba hari abataraboneka bituruka ku kuba Leta yarigize “Ntibindeba”.
Habajuwe yagize ati “Hashobora kuba harimo ukwigira ntibindeba kwa Guverinoma. Iyi mirambo yose iracyagerekeranye mu bwato, yabuhezemo.”
Guverinoma ya RDC yateganyije gushyingura mu cyubahiro ababonetse kuri uyu wa 9 Ukwakira 2024. Amarimi yateguriwemo iki gikorwa arimo irya Makao riherereye muri Teritwari ya Nyiragongo, irya Bweremana na Minova.
Uko ubwato bwa MV Merdi bwarohamye
Nord-Kivu: Naufrage sur le Lac Kivu. Des morts signalés ( Vidéo) pic.twitter.com/0ase1urqHc
— RTNC.CD (@rtncofficielle1) October 3, 2024
Aya mashusho agaragaza abaturage bigaragambya
#RDC|🇨🇩Crise à #Goma : Blocage de la route devant la morgue de l'hôpital général
Alors que l'enterrement des victimes du naufrage du 3 octobre sur le lac Kivu est prévu pour aujourd'hui, mercredi 9 octobre, la situation s'est tendue devant la morgue de l'hôpital général. Des… pic.twitter.com/Ts0H2nZLnd
— Justin KABUMBA (@kabumba_justin) October 9, 2024
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!