00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Goma: Ibitaro bya gisirikare byahawe ubundi bubiko bw’imirambo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 30 August 2024 saa 05:38
Yasuwe :

Ibitaro by’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bya Katindo biherereye mu mujyi wa Goma byahawe ubundi bubiko bw’imirambo bushya bufite ubushobozi bwo kubikwamo igera ku 108.

Ubu bubiko bugezweho buzwi nka ‘morgue’ bwagejejwe i Goma na Minisiteri y’Ingabo n’abahoze ari abasirikare, ku nkunga y’umugore wa Perezida Félix Tshisekedi, Denise Nyakeru.

Biteganyijwe ko ibikoresho byose bikenewe kugira ngo iyi ‘morgue’ ijye ibikwamo imirambo neza mu buryo bw’icyubahiro bizagera muri ibi bitaro hagati muri Nzeri 2024.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Katindo bwamaze igihe kinini busaba ‘morgues’ zifite ubushobozi bwo kubikwamo imirambo myinshi, biturutse ahanini ku bwiyongera bw’abasirikare bapfira ku rugamba bahanganyemo n’umutwe wa M23.

Tariki ya 24 Gicurasi 2024, ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye, MONUSCO, zabihaye ‘morgues’ zifite ubushobozi bwo kwakira imirambo igera kuri 50.

Icyo gihe, Colonel Dr Victor Muyumba Lubanga yasobanuye ko imwe mu mirambo y’abapfira ku rugamba cyangwa abicwa n’ibikomere yabikwaga mu buryo butayihesha agaciro, ashimira MONUSCO.

Yagize ati “Twagaragarije MONUSCO ubusabe bwacu kubera ko twari dufite ikibazo cyo kubika imirambo. Dufite byinshi twasaba ariko dushimiye MONUSCO ku bwo kudusubiza byihuse. Kubera ko hashize icyumweru tubandikiye, none mu gihe gito tubonye morgues nshya.”

Icyo gihe ni bwo Col Dr Lubanga yamenyesheje abanyamakuru ko Denise Nyakeru na we ateganya guha ibitaro bya Katindo inkunga ya morgue.

Iyi 'morgue' ibitaro bya Katindo byahawe ifite ubushobozi bwo kubika imirambo 108
Mu mezi atatu ashize, MONUSCO na yo yahaye ibi bitaro 'morgues' zabika imirambo 50

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .