00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Goma: Habaye imyigaragambyo ishinja Umuryango Mpuzamahanga guceceka mu kibazo cya M23

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ugushyingo 2022 saa 08:49
Yasuwe :

Abaturage bo mu Mujyi wa Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahuriye mu myigaragambyo kuri uyu wa Kane igamije gusaba leta, ibihugu bikomeye n’Umuryango Mpuzamahanga kugira icyo bikora mu gukemura ibibazo by’intambara muri Kivu ya Ruguru.

Iyi myigaragambyo yahamagajwe n’imiryango itegamiye kuri leta. Abaturutse mu Ntara ya Kivu ya Ruguru na Ituri biganjemo abamotari n’abo mu mashyirahamwe arengera uburenganzira bwa muntu n’imiryango ya sosiyete sivile bahuriye mu Mujyi wa Goma mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane.

Bakoze urugendo rurerure n’amaguru rwerekeza ku biro bya Ambasade y’u Bwongereza muri RDC aho basomeye ibaruwa irimo ubutumwa bageneye iki gihugu hamwe n’u Bufaransa.

Ubwo butumwa hari aho bugira buti " Biragaragara ko imiryago mpuzamahanga ishyigikiye abari kuduteza iyi ntambara kuko ntacyo ibikoraho, twebwe abaturage tuzakomeza gufatanya n’ingabo zacu muri iyi ntambara. Imirambo yose tuzayishyira ku mutwe w’Umuryango Mpuzamahanga kuko bigaragara ko ufatanya n’umwanzi."

Nyuma berekeje kuri ambasade y’u Bufaransa aho basabaga ko u Rwanda na Uganda bikura ingabo zabyo muri Congo.

Inyeshyamba za M23 zimaze igihe zihanganye n’ingabo za RDC aho zagiye zigarurira ibice bitandukanye muri Teritwari ya Rutshuru ndetse mu minsi ishize zari hafi kugera mu Mujyi wa Goma.

Guverinoma ya Congo ishinja u Rwanda ko rushyigikiye inyeshyamba za M23, icyakora u Rwanda rwo rukagaragaza ko ari ibirego bidafite ishingiro.

Iyi myigaragambyo yadutse mu gihe Abagize Akanama gashinzwe umutekano k’Umuryango w’Abibumbye mu nama bahuriyemo ku wa 21 Ugushyingo basabye ko ibitero bihagarara kandi M23 igasubira inyuma ikava mu duce yigaruriye twose.

Bavuze ko bahangayikishijwe n’ubwiyongere bw’abava mu byabo n’impunzi, basaba impande zombi kwemerera imiryango y’abagiraneza kugera ku bakeneye guhabwa ubufasha hashingiwe ku biteganywa mu mategeko mpuzamahanga no kudahutaza abasivile.

Kuri uyu wa Gatatu kandi inama y’abakuru b’ibihugu bo mu Karere yigaga ku kibazo cy’umutekano muke mu BUrasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yateraniye i Luanda muri Angola iyobowe na Perezida wa Angola, Joao Lourenço umuhuza mu makimbirane ya RDC washyizweho na Afurika Yunze Ubumwe.

Yitabiriwe na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Antoine Tshisekedi, uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uwahoze ari Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta n’abandi.

Mu myanzuro yafashe harimo usaba ko abarwanyi ba M23 bashyira intwaro hasi bakareka ibitero bagaba ku ngabo za leta. Iki cyemezo kikaba kigomba gushyirwa mu bikorwa uhereye ku wa 25 Ugushyingo 2022 ndetse M23 ikava mu bice byose yari yarigaruriye.

Abitabiriye iyi nama kandi basabye ko imitwe yose yitwaje intwaro ihagarika ibikorwa byayo, iy’imbere mu gihugu igasubira mu buzima busanzwe naho ikomoka mu bindi bihugu igasubira iwabo.

Hagati aho inyeshyamba za M23 zatangaje ko zitemera imyanzuro yatangajwe n’abakuru b’ibihugu byo muri EAC yasojwe kuri uyu wa Gatatu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ibya politiki muri M23 Canisius Munyarugero yabwiye Ijwi rya Amerika ati "Iyo nama ya Angola ntabwo twayigiyemo ndetse n’ibyavuyemo nta wabitumenyesheje mu buryo bwemewe. Kuvuga ngo tuzamuke tujye muri Sabyinyo, aho ni ishyamba ribamo ingagi n’izindi nyamaswa zimeze nka zo. Ntabwo rwro numva uko bagiye kuducira mu ishyamba."

Yasabye Umuryango mpuzamahanga gushyira mu gaciro kuko atumva uko M23 yakurwa ku butaka bw’igihugu cyabo hagatuzwa FDLR igizwe n’abavuye mu Rwanda bakoze Jenoside mu gihe izi nyeshyamba zo zitigeze zijandika mu bikorwa bibi.

Imyigaragambyo yadutse kuri uyu wa Kane i Goma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .