Aba bakozi basuye uru rwibutso, aho bazengurutse ibyumba birugize, basobanurirwa uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiye gutegurwa kuva mu bihe bya nyuma y’ubukoloni kugera ishyizwe mu bikorwa mu 1994.
Umuyobozi Mukuru wa Global Risk Advisors Ltd, Titien Muberangabo, yavuze ko igitekerezo cyo gusura urwibutso rwa Jenoside basanzwe bagikora buri mwaka, iki gikorwa kikaba kigamije gufasha abakozi kumenya amateka y’ibyabaye mu Rwanda.
Ati “Ni igikorwa ngarukamwaka, tugikora kurushaho kwihugura no kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kugira uruhare mu kurwanya abayipfobya n’abayihakana.”
Uyu muyobozi yavuze ko kwibuka bishobora no gukorwa n’umuntu umwe ku giti cye, ashimangira ko abakozi b’Ikigo ayobora bumva akamaro ko kwibuka no guharanira ko amateka asharira ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazongera kubaho ukundi.
Yashishikarije abayobozi b’ibindi bigo by’abikorera kugira uruhare mu gufasha abakozi babo kwiga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko “Ibigo by’abikorera bifite inshingano yo kuzirikana amateka y’aho bikorera.”
Ati “Turabashishikariza kubyumva [ko ari ngombwa gufasha abakozi kwiga amateka ya Jenoside] no kubikora. Tugomba guhora twibukiranya aya mateka kugira ngo dusenyere umugozi umwe. Twese turangwa n’amateka amwe, kuyumva kimwe bidufasha gutera intambwe twese turi hamwe, bityo iterambere twifuriza igihugu cyacu rikagerwaho vuba.”
Muberangabo yitanzeho urugero, avuga ko kimwe cya kabiri cy’imyaka ye yakimaze mu mahanga, abonera gushimira “Umukuru w’Igihugu watumye igihugu cyongera kugira ubuzima.”
Yashimiye abakozi b’ikigo ayoboye, avuga ko “Kwibuka ari bwo buryo bwiza bwo guha agaciro inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Ku ruhande rwa Justus O. Oricho, Umunya-Kenya ukorera Global Risk Advisors Ltd, yavuze ko ibyo yabonye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi biteye ubwoba, dore ko ari ku nshuro ya mbere arusura.
Ati “Ibyo nabonye ni amateka akomeye, bigaragaza uburyo urwango ari ikintu kibi kandi kigira ingaruka mbi ku kiremwamuntu. Kureba aya mateka ntabwo byoroshye, byumvikanisha akababaro abayabayemo bahuye nayo.”
Uyu mugabo yavuze ko “Ubuyobozi bwiza bwa Perezida Paul Kagame bwagize uruhare mu guhindura ibintu, ubona ko imiyoborere ye yatanze umusaruro. Birashimisha kubona aho u Rwanda rugeze uyu munsi, ugereranyije n’aho rwavuye mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi.”
Yongeyeho ko Afurika ikwiriye kwigira ku Rwanda mu buryo bwo gukemura amakimbirane muri rusange, agaragaza ko byagira akamaro mu gutuma uyu Mugabane wanyuze mu ntambara nyinshi, ugira amahoro.
Global Risk Advisors Ltd ni Ikigo gihuza abifuza serivisi z’ubwishingizi n’ibigo bizitanga mu Rwanda, aho cyatangiye ibikorwa byacyo mu 2013 nyuma yo guhabwa uburenganzira na Banki Nkuru y’Igihugu (BNR).
Iki kigo gitanga serivisi z’ubujyanama mu bwishingizi, aho umuntu ku giti cye, ikigo cya Leta cyangwa icyikorera gishobora kubegera bakagifasha gutegura amasezerano kizagirana n’ibigo by’ubwishingizi. Izi serivisi zitangwa nta kiguzi gisabwe.
Global Risk Advisors Ltd kandi igira uruhare mu gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’amasezerano asinywa hagati y’umukiliya n’Ikigo cy’ubwishingizi, kigakoresha ubunararibonye bwacyo mu gufasha umukiliya kugira amakuru y’uburyo aya masezerano ari kubahirizwa.














Amafoto: Shumbusho Djasiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!