Ibi yabigarutseho ubwo yari yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Dr. Iyamuremye yamaganye abagoreka amateka y’u Rwanda bakavuga ko habaye Jenoside ebyiri, ashimangira ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi gusa.
Yagize ati “Hari abakwirakwiza ibinyoma ku mbuga nkoranyambaga ngo habaye jenoside ebyiri, abo bose ni abashaka kuturangaza. Nabonereho umwanya wo gushimira urubyiruko kuko n’abo bahakana jenoside bakayipfobya bakabyandika mu binyamakuru [no] ku mbuga nkoranyambaga za interineti, urubyiruko rwacu nirwo usanga rubarwanya ruhanganye nabo rubanyomoza ndetse kuturasha twebwe bakuru.”
Uyu muyobozi kandi yavuze ko u Rwanda ari igihugu kigendera ku mategeko, ashimangira ko kuba umuntu ashobora kuba afitanye isano n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bidatuma nawe abarwa nk’uwarugize.
Ati "Aha ndagira ngo mbwire abashaka kumva ko kuba ufite icyo upfana n’uwakoze Jenoside byakugira umunyabyaha cyangwa se ngo ube wabizira, atari byo mu gihugu cyacu.”
Yasabye Abanyarwanda bose kunga ubumwe birinda amacakubiri kandi bagashyira hamwe mu kurwanya abashaka kugoreka amateka y’u Rwanda.
Amateka agaragaza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu bice bya Perefegitura ya Butare na Gikongoro, yatijwe umurindi n’Ijambo Sindikubwabo Théodore yavugiye i Butare ku wa 19 Mata 1994 akangurira Abahutu kwica Abatutsi.
Mu minsi yakurikiyeho, ku wa 20 na 21 Mata 1994 hishwe Abatutsi barenga ibihumbi 200. Ku itariki ya 21 Mata 1994 mu Karere ka Nyamagabe i Murambi hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 50, Cyanika hicirwa abarenga ibihumbi 35 naho i Kaduha hicirwa abarenga ibihumbi 47.
Kuri uwo munsi mu Karere ka Huye kuri Paruwasi ya Karama hiciwe Abatutsi barenga ibihumbi 75 hishwe n’abandi mu Mujyi wa Butare, i Tumba, i Mpare, ku Bitaro bya CHUB, muri Groupe Officiel ya Butare, EAVK, Paruwasi ya Rugango n’ahandi.
Kuri iyo tariki ya 21 Mata 1994 mu Karere ka Gisagara hishwe Abatutsi i Musha, mu Karere ka Kamonyi ahitwa Gashinge, ku Biro bya Komini Ntongwe muri Ruhango no mu Kibaya cya Nyamukumba ndetse no ku Rutabo.
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Save rushyinguyemo imibiri 3,334. Ubwo bibukaga ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, hashyinguwe mu cyubahiro indi mibiri ine.
Abaturage basabwe gutanga amakuru y’ahakiri indi mibiri y’abazize Jenoside kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!