00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gisagara: I Musha huzuye ikigo cy’urubyiruko cy’asaga miliyoni 700 Frw

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 12 November 2024 saa 04:35
Yasuwe :

Mu Karere ka Gisagara, mu Murenge wa Musha, huzuye ikigo cy’urubyiruko kizwi nka YEGO Centre, cyitezweho gutanga serivisi zitandukanye zirimo kwiga imyuga, ubuzima bw’imyororokere, umuco n’imyidagaduro.

Ni ikigo kigizwe n’inyubako z’amagorofa abiri yegeranye ndetse ageretse rimwe, arimo icyumba mberabyombi cy’imyidagaduro, ibyumba by’amashuri azigishirizwamo ikoranabuhanga rya mudasobwa, ubuzima bw’imyororokere, imyuga itandukanye nko kudoda, gutunganya imisatsi, guteka, umuziki no gusudira bitaremerwa.

Hari kandi n’ikindi gice cyo hanze kigizwe n’ibibuga byo gukiniraho n’inzu y’amateka izajya ifasha urubyiruko kwiga umuco n’amateka byo hambere.

Abagenerwabikorwa bacyo b’ibanze ni urubyiruko rwo mu mirenge ya Musha, Mamba, Gikonko na Gishubi, ubusanzwe bagorwaga no kugana Yego Centre ya Ndora, kuko hababeraga kure bigatuma bahera mu bwigunge.

Bamwe mu baturiye iki kigo, babwiye IGIHE ko kije kubavuna amaguru kuko bari barifuje kwiga imyuga kuva na mbere ariko ntibibashobokere kubera ko aho kwigira hari kure.

Niragire Jeannette w’imyaka 19, wo mu Mudugudu wa Kabumbwe, Akagari ka Kabumbwe, Umurenge wa Mamba, yavuze ko yifuje kuva kera kwiga kudoda ariko ntibimworohere kuko kugera kuri YEGO Centre ya Ndora ari urugendo rw’amasaha ane n’amaguru, yakongeraho no gutaha akaba umunani, ariko ubu akaba yahise yiyandikisha ngo yige hafi.

Ati “Abantu b’ino nta wari gutekereza kujya kwiga i Ndora kuko hari kure, ariko ubu rwose namaze kwiyandikasha. Nari narahereye kera mbitekereza ariko nkabura aho nigira, ni yo mpamvu niyandikishije mu ba mbere.’’

Ni ishimwe ahuriyeho na Niyibizi Jean d’Amour, wo mu Kagari ka Gatovu, Umurenge wa Musha, wifuza kuziga ubusuderi.

Yavuze ko ari umwuga anyotewe cyane kandi wiyubashye mu gace atuyemo kuko ahantu henshi hagenda hagera amashanyarazi, akabona uburyo ababikora bakenerwa na benshi mu gukora inzugi z’ibyuma.

Ati “Nkimara gusoza icyiciro rusange, nifuzaga kwiga gusudira ariko ntibyampira, kuko nabuze ubushobozi, ubu maze imyaka itatu ntiga. Mfite icyizere ko nibatangira kubyigisha (nubwo bitaremerwa) nzahita njyayo kuko ni hafi, najya ntaha mu rugo, kandi numva nsoje nazakora uko nshoboye nkakora agakinjiro iwacu i Musha.’’

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gisagara, Nkotanyi Emmanuel, na we yabwiye IGIHE ko nk’urubyiruko bashima iyi ntambwe batejwe kuko bizatuma ruzamura ubumenyi mu nzego nyinshi cyane cyane abataragize amahirwe yo gukomeza amashuri.

Ati “Ikinejeje ni uko urubyiruko ruzajya rwiga aha ruzajya ruhabwa impamyabushobozi za RTB, kuko uzabigisha afite ubwo burenganzira. Twizera ko abazajya baharangiza bizafungurira imiryango ku mahirwe y’imirimo itandukanye.’’

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Habineza Jean Paul, yatangaje ko iki kigo kizanagira uruhare mu gukangura impano z’urubyiruko haba mu mikino n’umuziki, kandi bikabera ahantu hitaruye umujyi, impano zaho zaburaga uko zigaragara.

Ati “Hazaba hari n’umwihariko w’ahatunganyirizwa umuziki (studio), ndetse n’imizindaro ikomeye izafasha urubyiruko gutahura impano no kunezerwa, ubu tugiye kubibona neza, tubone abantu benshi baza batugana."

Biteganyijwe ko abazigira muri iki kigo bazajya batanga inyunganizi y’amafaranga make ku myuga imwe n’imwe, ariko hakaba n’iyo bazajya bigira ubuntu nko gukora inkweto, kudoda n’ikoranabunga (ICT) kuko byo bizajya byigishwa n’abakozi ba Yego Centre.

Youth Empowerment for Global Opportunity (YEGO) Centre ya Musha yuzuye itwaye asaga miliyoni 700 Frw, ikaba yarubatswe n’Akarere ka Gisagara.

Iki kigo cyuzuye gitwaye asaga miliyoni 700 Frw
Iki kigo kitezweho kuzakemura ibibazo mu rubyiruko rwaburaga aho rwigira imyuga kuko rutuye mu cyaro
Iki kigo kitezweho kuzafasha kuzamura impano zari zaraheze mu cyaro cy'imirenge ya Musha, Mamba, Gikonko na Gishubi ku bagorwaga no kugera i Gisagara ku Karere.
Hanubatswe ibibuga by'imikino y'intoki ya Basketball na Volleyball
Hazajya hanatangirwa inyigisho zijyanye n'umuco Nyarwanda
Urubyiruko rwatangiye gusogongera ku byiza bya YEGO Centre Musha
Visi Meya Habineza Jean Paul ushinzwe ubukungu mu Karere ka Gisagara, yavuze ko biteze impano nyinshi zizamuka mu rubyiruko haba mu mikino n'umuziki, zivumbuwe na YEGO Centre ya Musha
Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Gisagara, Nkotanyi Emmanuel, yavuze bashima iyi ntambwe batejwe nk'urubyiruko, kuko bizatuma ruzamura ubumenyi mu nzego nyinshi z'ubuzima
Ubusanzwe i Gisagara hari YEGO Centre yakoreraga i Ndora, ku biro by'Akarere, ahari na Gymnase ya Gisagara, aho bitoroheraga urubyiruko rwose kuhagera.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .