Gisagara: Amayobera ku rugo rw’umuturage utaka ko inzu ye iterwa amabuye nta muntu uyateye

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 24 Mata 2020 saa 11:24
Yasuwe :
0 0

Umuturage wo mu Kagali ka Kimana, umudugudu wa Ramba mu Murenge wa Musha muri Gisagara, amaze iminsi itanu ataka kurara aterwa amabuye hejuru y’inzu ye.

Guhera kuwa Mbere w’iki Cyumweru, Nsabimana Jean Pierre avuga ko aribwo yatangiye kumva amabuye yitura hejuru y’inzu ye, ahamagaza inzego z’ibanze bakoze iperereza basanga nta muntu uyatera.

Bigeze kuwa Kabiri, ngo ayo mabuye yayabonye yiterura akitura ku nzu ntawe uyateruye. Uwo muturage avuga ko afite impungenge kuko nta muntu baturanye bafitanye ikibazo ku buryo ari we waba abikora, agakeka ko ari imyuka mibi.

Ayo mabuye amaze kwangiza amategura asakaye inzu za Nsabimana ndetse n’izisakaje amabati yaratobotse hamwe na hamwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musha, Jérôme Tumusifu yabwiye IGIHE ko ikibazo cy’uwo muturage bakimenye, gusa ngo nta gihamya barabona ko ari imyuka mibi.

Yavuze ko abaturanyi be bemeza ko biboneye ayo mabuye, icyakora kuri uyu wa Kane kuri uwo muturage haraye irondo amabuye ntiyongera guterwa.

Yagize ati “Twagiyeyo nimugoroba, nta kibazo kihagaragara pe ariko numvaga avuga ko akeka ko ari imyuka mibi kuko ni umurokore ariko mu by’ukuri biragoye ko nk’umuyobozi nakwemeza ko iby’imyuka mibi kuko. Nyuma y’uko dushyizemo irondo nta kibazo twabonye.”

Yakomeje agira ati “Ni amabuye asanzwe kuko ni agace kariho amabuye y’urusenyi, igisigaye ni ukuvuga ngo ese mu by’ukuri iyi myuka mibi tuvuga nibyo? Ntabwo twabyemeza nta bimenyetso ariko bo bayatwerekaga ko agaragara.”

Uyu muturage ntawe ashinja kuba inyuma y’iterwa ry’ayo mabuye kuko nta muntu bari bafitanye ikibazo gikomeye ku buryo yabimuteza.

Gitifu Tumusifu yavuze ko bagiye gukomeza kumucungira umutekano, byakomeza bakamushakira uko yimurwa.

Ati “Yavugaga ntawe abishinja ariko hari abavugaga ko byaba ari ibyo mu muryango. Nabyo tugiye kubikurikirana. Umuturage wacu niwe ngenzi [kumwimura] nicyo tuzahita dukora dusanze aribyo.”

Nta muntu n’umwe ayo mabuye arakomeretsa. Hari abaturage bavuze ko ayo mabuye ari guhagurukana ingufu nyinshi, yajya kwitura hasi akagabanya umuvuduko.

Ikarita ya Satellite igaragaza mu murenge wa Musha muri Gisagara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .