Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Gakoma, Dr Uwamahoro Evelyne, kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2024 yasobanuriye IGIHE ko sima yapakirwaga muri iyi Mbangukiragutabara yari iyo kwifashishwa mu gusana ikigega cyo mu kigo nderabuzima cya Save kuko byagaragaye ko gishobora gusenya inyubako zaho.
Yagize ati “Hari ikigega, aho kugira ngo amazi ajyemo ahubwo ashobora kuba yasenya izindi nyubako. [Sima] yari iyo ngo gukoresha icyo kigega ariko uko byaba bimeze kose, icyo ari cyo cyose ntabwo cyemerewe kujya mu Mbangukiragutabara, keretse umurwayi.”
Dr Uwamahoro yatangaje ko abakozi bagize uruhare mu gupakira sima muri iyi Mbangukiragutabara, barimo umuyobozi wacyo, umushoferi n’umuforomo, bahagaritswe by’agateganyo, kandi ko bashobora no guhagarikwa burundu kubera ko bakoze ikosa rikomeye ry’akazi.
Yagize ati “Ibiteganywa n’amategeko ni byo dukora ku mukozi wakoze amakosa yo mu rwego rw’akazi. Umukozi [shoferi] ubu ntabwo ari mu kazi. Yabaye ahagaritswe ariko birakomeza bikurikiranwe ku buryo bishobora no kuba byanavamo guhagarikwa burundu kuko ni ikosa rikomeye. Kugeza uyu mwanya, ari umukozi, ari umushoferi, ari umuyobozi w’ikigo nderabuzima bose ntabwo bari mu kazi.”
Ibitaro bya Gakoma byamaze kwambura ikigo nderabuzima cya Save iyi Mbangukiragutabara nyuma y’aho bikoze iri kosa. Dr Uwamahoro yahumurije abaturage bo muri Save, abamenyesha ko bazakomeza guhabwa serivisi z’ubuvuzi nk’uko bisanzwe.
Yagize ati “Bazakomeza bahabwe serivisi nk’uko zatangwaga kuko n’ubundi nk’uko bafashwaga n’ibitaro bya Kabutare kuko ni byo bihegereye cyane, n’ubundi turakomeza tubirebeho, dufatanye na Minisiteri y’Ubuzima, turebe ikigiye gukorwa. Serivisi bari buyihabwe uko bigomba.”
Dr Uwamahoro yatanze icyizere ko Imbangukiragutabara ishobora gusubizwa ikigo nderabuzima cya Save nyuma yo kongera kwigisha ubuyobozi bwacyo ndetse n’abakozi bacyo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!